U Rwanda Rwahawe Kuyobora Ingabo Za EAC

I Nairobi muri Kenya haraye hahuriye Abaminisitiri b’ingabo bo mu bihugu bigize uyu muryango wongeyeho n’Ibirwa bya Comoros. Uretse ibiganiro byahabereye, habereye n’umuhango wo guhererekanya ubuyobozi bwa EASF Kenya ibuha u Rwanda.

Baganiriye uko ibintu byifashe mu Karere, barebera hamwe uko umutakano muke ukarangwamo wahoshwa.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ingabo Juvénal Marizamunda n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Major Gen Vincent Nyakarundi.

Abandi bari bahari ni ba Minisitiri b’ingabo za Uganda, iz’Uburundi, iza Kenya, iza Ethiopia, iza Somalia, iza Sudan, iza Seychelles ariko uw’ingabo za Comoros ntiyabonetse.

- Advertisement -

Hari kandi n’umukozi ku rwego rw’Ambasade ya Denmark ushinzwe ibikorwa bya gisirikare wiwa Col Jens Gynther Lindvig.

Uyu niwe uyobora itsinda ryitwa Inshuti za East Africa Standby Force, EASF.

Mbere y’uko iyi nama iba, taliki 25 kugeza taliki 26, Mutarama, 2024 yari yabanjirijwe n’iy’Abagaba b’ingabo zo muri ibi bihugu.

Nayo yari yarabanjirijwe n’iy’impuguke mu by’umutekano zikorera muri EASF zateranye taliki 22 kugeza taliki 24, Mutarama, 2024.

Intego yari iyo gusuzuma uko umutekano wifashe muri aka Karere no gukora ibishoboka ngo ube mwiza kurushaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version