Abanyarwanda Bakina Umukino W’Igare Bageze Muri Gabon

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare yaraye ageze Libreville muri Gabon kwitabira isiganwa mpuzamahanga ryitwa La Tropicale Amissa Bongo.

Riratangira kuri uyu wa Mbere taliki 23, Mutarama, 2023 agace karyo ka mbere kakaba kari bukorwe hagati ya’ahitwa Bitam n’ahitwa Oyem.

Mbere gato y’uko COVID-19 igera mu Rwanda, hari taliki 14, Werurwe, 2020,  amakipe y’umukino w’amagare mu Rwanda yitabiriye irushanwa La Tropicale  Amissa Bongo kandi icyo gihe ikipe y’u Rwanda yahembwe nk’ikipe yitwaye neza kurusha izindi.

Abakinnyi b’u Rwanda kuri iyi nshuro( 2023) bafite icyizere ko bazitwara neza kurusha uko babigenje mbere.

- Advertisement -

Perezida wa FERWACY, Abdallah Murenzi yigeze kubwira Taarifa ko kugira ngo abakina umukino w’amagare barusheho kuza ku isonga, ari ngombwa ko bategurirwa amarushanwa menshi akorerwa mu Rwanda ndetse n’andi abera hanze yarwo,

Murenzi Abdallah

Avuga ko arushanwa akozwe mu rwego rwa gicuti kandi agahuza u Rwanda n’amakipe yo mu bihugu bikomeye, afasha abakinnyi barwo gukora cyane bakazamura urwego bakinaho.

La Tropicale Amissa Bongo ni isiganwa ryo gusiganwa ku igare ribera muri Gabon kandi rikaba riri muri UCI Africa Tour.

Rigizwe n’amarushanwa y’abagabo gusa.

Rikorwa muri etape zirindwi (guhera muri 2019).

Ryitiriwe Albertine Amissa Bongo akaba yari umukobwa wa Omar Bongo Ondimba yabyaranye n’umugore we mukuru witwa Patience Marie Josephine Kama Dabany.

Albertine Amissa Bongo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version