Gakenke: Impanuka Yahitanye Umwe, Umunani Barakomereka

Mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke habereye impanuka yahitanye umushoferi wari utwaye RAV 4 wagongonye na coaster yavaga i Kigali. Yabereye mu Kagari ka Nyacyina, Umudugudu wa Ruhore.

RAV 4 ifite plaque RAC618G yari itwawe na Nkurunziza Jean Damascène yakoze impanuka iva mu Karere ka Gakenke yerekeza i Kigali.

Yari irimo abantu batatu na Shoferi wa kane.

Shoferi yahise apfa, abandi bose uko ari batatu barakomereka.

- Advertisement -

Muri abo harimo umwana ufite umwaka n’igice witwa Immaculée Iradukunda.

Kugeza ubu amakuru dufite avuga ko shoferi wa RAV 4 yananiwe kuringanira umuduko n’icyerekezo cye, asanga coaster mu mukono wayo ayigonga mu rubavu rw’ibumoso.

Ni coaster ifite plaque RAB 651L yari itwawe na Twagirayezu.

We yakomeretse ariko bidakomeye.

Abantu bane mu bo yari atwaye nabo bakomeretse.

Muri bo harimo umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko witwa Igiraneza Marie Ange.

Twemenye ko ziriya modoka zombi zari zifite ibyangombwa kandi nta nzoga abari bazitwaye bari banyoye.

Ibi ariko sibyo bitera impanuka gusa kuko n’umunaniro utuma abashoferi basinzira bakarenga imbibi z’umukono wabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police( SP) Alex Ndayisenga yabwiye Taarifa ko icyo bashobora gukeka ko cyateye iriya mpanuka ari ‘ukutaringaniza umuvuduko.’

Ati: “Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’uwari utwaye RAV4 byatumye asatira ikindi gisate  cy’umuhanda agonga coaster yari itwaye abagenzi.”

Superintendent of Police( SP) Ndayisenga asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’abakoresha umuhanda kuko bigaragara ko impanuka nyinshi ziba zishobora kwirindwa.

SP Ndayisenga Alex

Yemeza ko inyinshi ziterwa n’amakosa y’abashoferi ubwabo.

Mu Karere ka Gakenke hakunze kuvugwa impanuka cyane cyane ahitwa Kivuruga…

Gakenke ‘Hongeye’ Habera Impanuka

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version