Nyagatare:Umuturage Wa Uganda Yarasiwe Mu Rwanda

Taarifa yamenye ko hari umuturage wa Uganda witwa Turyahikayo Jackson uherutse kuraswa apfira mu Mudugudu wa Tabagwe, Akagari ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe ubwo yateraga icumu abashinzwe umutekano b’u Rwanda bashakaga kumufatana magendu yari yanjiranye mu Rwanda.

Yari ari kumwe n’abandi bane( bose hamwe ari batanu) bambuka igice cy’umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda bitemewe kwambukiraho, batunguka muri Tabagwe.

Bari bafite imifuka irimo ibicuruzwa bitandukanye, bafite  ibikombe 54 binywerwamo ibintu bitandukanye, amakarito atanu arimo amavuta ya glycerin n’andi makarito atanu  y’amavuta ya mukorogo bita Amara lotion.

Uwarashwe hamwe na bagenzi be bari binjiriye ku gice cy’umupaka w’u Rwanda na Uganda ahitwa Mukarugira, hari taliki 17, Mutarama, 2023.

- Kwmamaza -

Mu kazi kabo ko gucunga umutekano w’u Rwanda, abawushinzwe basakiranye n’abo baturage ba Uganda barabahagarika kugira ngo bamenye ikibagenza.

Aho kubyemera, bahise barakara, umwe muri bo witwa Turyahikayo Jackson atera icumu abashinzwe umutekano w’u Rwanda ariko ntiyaryizibukira.

Tabagwe ni umwe mu mirenge ya Nyagatare ikora kuri Uganda

Hakurikiyeho gutera abashinzwe umutekano w’u Rwanda amabuye nibwo nabo barekuye amasasu afata umwe muri abo baturage bo muri Uganda amutsinda aho, abandi bane bayabangira ingata basubira iwabo.

Itangazo No 185/07.05.01 ryasohotse Taliki 22, Mutarama, 2023 rivuga iby’iki kibazo dufitiye kopi, rifite igika kivuga ko mu kwiruka basize aho uwo murambo ndetse na bimwe mu byo bari bazanye mu Rwanda kubicuruza magendu.

Umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gatunda mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare.

Taliki 20, Mutarama, 2023[nyuma y’iminsi itatu bibaye] abo mu muryango w’uwapfuye baje kureba umurambo w’umuntu wabo.

Abo baturage ni abo muri  district ya Rukiga, Kamwezi, mu Mudugudu wa Rwamatunguru, ariko baje mu Rwanda batungukiye ku mupaka wa Buziba.

Uko ari babiri bemeje ko uwapfuye ari umuntu wabo barangije basubira iwabo kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo buvugane n’ubw’u Rwanda uko uwo murambo wazahererekanywa ugasubizwa iwabo ugashyingurwa.

Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’Icyumweru gitangira kuri uyu wa 23, Mutarama, 2023 ari bwo umurambo usubizwa bene wo.

Itangazo ryasinywe na Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba CG Emmanuel Gasana

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent of Police(SP) Hamdun Twizeyimana yatubwiye ko ataramenya neza iby’ayo makuru, ko ari buze kugira icyo abitubwiraho.

Ahantu hatandukanye no mu bihe bitandukanye, mu Rwanda hasariwe cyangwa hafatirwa abaturage b’ibihugu bituranye narwo babaga baje kuhinjiriza magendu cyangwa ibiyobyabwenge.

Byabereye kenshi Karere ka Gicumbi, aka Nyagatare, aka Rusizi n’aka Rubavu.

Si abasivili gusa barashwe cyangwa bagafatwa n’inzego zirinda u Rwanda ahubwo hari n’abasirikare cyangwa abapolisi( biganjemo abo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo) byabayeho.

Polisi y’u Rwanda uvuga ko ibyinshi mu biyobyabwenge cyangwa magendu bigaragara mu Rwanda biba byaturutse hanze yarwo.

Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo nibyo bihugu bishyirwa mu majwi kenshi.

Ku rundi ruhande, hari Abanyarwanda bajyayo kubitunda ariko barafatwa n’ubwo atari bose.

Ubuyobozi bw’u Rwanda busaba abaturage barwo kuzibukira ibyo bikorwa kuko bimunga ubukungu kandi bigashyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi baturage mu kaga.

Intara y’i Burengerazuba nayo iri mu Ntara zikunze gucishwamo ibiyobyabwenge na magendu.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version