Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Bakingiwe COVID-19 Boroherejwe Kwinjira Mu Bwongereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Abanyarwanda Bakingiwe COVID-19 Boroherejwe Kwinjira Mu Bwongereza

admin
Last updated: 29 October 2021 10:00 am
admin
Share
Passengers are seen at BA check-in desks at Heathrow Airport, following the outbreak of the coronavirus disease (COVID-19), London, Britain January 15, 2021. REUTERS/Matthew Childs
SHARE

Guverinoma y’u Bwongereza yongereye u Rwanda mu bihugu abantu babikingiriwemo byuzuye bemerewe kujya muri icyo gihugu badasabwe kujya mu kato, icyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa 1 Ugushyingo 2021.

Igihe bashatse kujya mu Bwongereza kandi ntibazongera gukenera kwipimisha COVID-19 mbere y’urugendo.

Ni amahirwe yashyiriweho abahawe inkingo ebyiri za COVID-19 aho ziteganywa cyangwa rumwe rwa Johnson & Johnson, mbere y’iminsi 14 (utabariyemo umunsi w’urukingo rwa nyuma) ngo bajye mu Bwongereza.

Ubusanzwe umuntu wakingiriwe mu Rwanda, iyo yajyaga mu Bwongereza yakurikizaga amabwiriza yashyiriweho abantu bakatingiwe na busa.

Yasabwaga kwipimisha hakoreshejwe igipimo kizwi nka PCR Test (polymerase chain reaction test) kikemeza niba ataranduye COVID-19, mbere y’amasaha atarenga 72 ngo urugendo rutangire.

Igihe ageze mu Bwongereza yahitaga ajya mu kato k’iminsi 10 hatitawe ko yakingiwe byuzuye, kubera gusa ko aturutse mu gihugu kitarashyirwa ku rutonde rw’abemerewe.

Mbere yo gutangira urugendo kandi umuntu utarakingiwe asabwa kwishyura ibindi bipimo bibiri bizakorwa ku munsi wa 2 n’uwa 8 w’akato.

Gufata abakingiriwe mu Rwanda bagakurikiza amabwiriza y’abatarakingiwe na busa byafatwaga nk’icyemezo kidafite ishingiro, kubera ko inkingo bahawe zakorewe hamwe n’izatanzwe mu bihugu byakomorewe ku ikubitiro.

Icyemezo gishya nigitangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 1 Ugushyingo, umuntu ufite icyemezo kigaragaza ko yakingiriwe mu Rwanda mu buryo bwuzuye, ntabwo azaba agikeneye kwipimisha Covid-19 mbere y’urugendo.

Ahubwo azasabwa kwishyura igipimo cya COVID-19 azakorerwa bitarenze umunsi wa kabiri agezeyo, kandi afite uburenganzira bwo guhitamo hagati y’igipimo gitanga ibisubizo byihuse (rapid test) cyangwa icya PCR.

Mbere yo kugenda azamenyekanisha aho azaba ari, akabikora mbere y’amasaha 48 ngo urugendo rutangire.

Amabwiriza akomeza ati “Iyo ugeze mu Bwongereza ugomba gupimwa COVID-19 ku munsi cyangwa mbere y’umunsi wa 2. Umunsi uhagerera ubarwa nk’umunsi 0.”

Ugomba kwishyura icyo gipimo mbere y’uko utangira urugendo.

Iyo wahisemo ‘Rapid Test’ ikagaragaza ko wanduye Covid-19, ukorerwa ikindi gipimo noneho cya PCR kugira ngo hemezwe niba koko ufite uburwayi, kandi ugahita ujya mu kato kugeza igipimo cya nuyma kigaragaje ibisubizo.

Iyo nacyo cyemeje ko wanduye uhita ujya mu kato k’iminsi 10, umunsi wapimiweho ukabarwa nk’umunsi 0.

Korohereza abakingiriwe mu Rwanda kujya mu Bwongereza ni inkuru nziza ku bagenzi bahendwaga cyane n’urugendo kubera amabwiriza bashyiriweho.

Hejuru y’itike y’indege, ubundi umuntu wese uturutse mu Rwanda yasabwaga kwishyura no gukoresha igipimo cya PCR ($50/47,200 Frw)  mbere yo guhaguruka, hakiyongeraho ibipimo bibiri bizakorerwa mu Bwongereza.

Mu Bwongereza igipimo kimwe cya PCR cyishyurwa £68 (asaga ibihumbi 94 Frw), kubera ko ari ibipimo bibiri bisabwa umuntu utarakingiwe, ni £136 ahwanye no hafi ibihumbi 190 Frw. Aho kandi ntubariyemo ikindi kiguzi cy’ibikenerwa mu kato k’iminsi 10 mu gihe kari itegeko no ku bakingiwe.

Icyo kiguzi kizagumaho gusa ku batarakingiwe, ariko uwakingiwe azasabwa gusa igipimo kimwe cyihuse, gihendutse.

U Bwongereza kandi busanganywe ibwiriza riteganya ko umuntu uri mu kato ashobora kwiyishyurira ikindi gipimo nyuma y’umunsi wa gatanu, basanga ari muzima akava mu kato adategereje ya minsi yose.

Ikibazo gisigaye ku Rwanda ni uko hari abantu bakingiwe COVID-19 hakoreshejwe inkingo za Sinopharm zakorewe mu Bushinwa, mu gihe inkingo zemerwa mu Bwongereza ari Oxford/AstraZeneca, Pfizer/BioNTech, Moderna na Janssen (Johnson&Johnson).

Urutonde rw’ibihugu byemejwe mu bijyanye n’ikingira ubu ruriho ibihugu bisaga 135.

U Rwanda ruzagiraho rimwe na Angola, Argentina Armenia, Azerbaijan, Belize, Botswana, Cambodia, Costa Rica, Djibouti, Eswatini, Guyana, Honduras, Lebanon, Lesotho, Madagascar, Mauritius, Mongolia, Nepal, Palestine, Peru, Panama, Seychelles, Sierra Leone, Sri Lanka, Suriname, Tanzania, Trinidad and Tobago, Tunisia, Uganda na Uruguay.

Amabwiriza yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021 yanemeje ko ibihugu byose byari urutonde rutukura – ni ukuvuga umuntu ubiturutsemo cyangwa wabinyuzemo mu minsi 10 ishize atemerewe kwinjira mu Bwongereza – bikurwaho, ariko bimwe bishoboka kuzasubizwaho bibaye ngombwa.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bakingiwe byuzuye ni miliyoni 1.9, mu gihe abahawe urukingo rumwe ari miliyoni 3.7.

TAGGED:COVID-19featuredIndegeInkingou Bwongereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Bufaransa N’U Bwongereza Birapfa Amafi
Next Article Dr. Tedros Yemejwe Nk’Umukandida Rukumbi Ku Buyobozi Bwa WHO
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?