Nyuma y’uko isiganwa ku magare mu irushanwa ryo kuzenguruka u Rwanda rirangiye ryegukanywe n’umunyamahanga, Abanyarwanda baryitabiriye basabye Minisiteri ya Siporo na FERWACY kubategurira imyitozo myinshi kugira ngo ubutaha bazayitware.
Babibwiye Minisitiri Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe na Abdallah Murenzi uyobora Ishyirahamwe ry’abakina umukino w’igare mu nama yabahuje kuri uyu wa Mbere tariki 10, Gicurasi,2021 baganira uko Tour du Rwanda yabagendekeye.
Umwe muri bariya bakinnyi witwa Patrick Byukusenge akaba asanzwe ari Kapiteni wa Benedictio Ignite wavuze mu izina rya bagenzi be yasabye ko bahabwa imyiteguro ihagije binyuze no mu marushanwa.
Avuga ko kwitoza cyane bizabafasha gutwara Tour du Rwanda zizakinwa mu bihe biri imbere.
Abatoza b’amakipe yo mu Rwanda yitabiriye ririya rushanwa bashimye Minisiteri ya Siporo na Federasiyo y’amagare kuba barababaye hafi mu Cyumweru ririya rushanwa ryamaze.
Nabo babwiye Minisiteri ya Siporo ko kuba abakinnyi babo bataritwaye neza nk’uko babyifuzaga, byatewe n’uko ibihe bya COVID-19 byababereye intandaro yo kutitoza neza.
Ikindi ni uko mu byo abatoza bavuze byabaye imbogamizi harimo n’uko amakipe yabo afite ibikoresho bishaje.
Minisiteri ya Siporo yabijeje kuzakorana nabo bya hafi kugira ngo ibyo basabye bizagerwaho bityo bazashobore kwitwara neza mu bihe biri imbere
Mu bantu 10 baje ku mwanya wa mbere mu batwaye ibihembo muri Tour du Rwanda 2021 nta mu Munyarwanda urimo.