Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Bakinnye Tour Du Rwanda Basabye Minisiteri Imyitozo Myinshi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abanyarwanda Bakinnye Tour Du Rwanda Basabye Minisiteri Imyitozo Myinshi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 May 2021 3:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko isiganwa ku magare mu irushanwa ryo kuzenguruka u Rwanda rirangiye ryegukanywe n’umunyamahanga, Abanyarwanda baryitabiriye basabye Minisiteri ya Siporo na FERWACY kubategurira imyitozo myinshi kugira ngo ubutaha bazayitware.

Babibwiye Minisitiri Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe na Abdallah Murenzi uyobora Ishyirahamwe ry’abakina umukino w’igare mu nama yabahuje kuri uyu wa Mbere tariki 10, Gicurasi,2021 baganira uko Tour du Rwanda yabagendekeye.

Umwe muri bariya bakinnyi witwa Patrick Byukusenge akaba asanzwe ari Kapiteni wa Benedictio Ignite wavuze mu izina rya bagenzi be yasabye ko bahabwa imyiteguro ihagije binyuze no mu marushanwa.

Avuga ko kwitoza cyane bizabafasha gutwara Tour du Rwanda zizakinwa mu bihe biri imbere.

Abatoza b’amakipe yo mu Rwanda yitabiriye ririya rushanwa bashimye Minisiteri ya Siporo na Federasiyo y’amagare kuba barababaye hafi mu Cyumweru ririya rushanwa ryamaze.

Nabo babwiye Minisiteri ya Siporo ko kuba abakinnyi babo bataritwaye neza nk’uko babyifuzaga, byatewe n’uko ibihe bya COVID-19 byababereye intandaro yo kutitoza neza.

Ikindi ni uko mu byo abatoza bavuze byabaye imbogamizi harimo n’uko amakipe yabo afite ibikoresho bishaje.

Minisiteri ya Siporo yabijeje kuzakorana nabo bya hafi kugira ngo ibyo basabye bizagerwaho bityo bazashobore kwitwara neza mu bihe biri imbere

Mu bantu 10 baje ku mwanya wa mbere mu batwaye ibihembo muri Tour du Rwanda 2021 nta mu Munyarwanda urimo.

Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe na Perezida wa FERWACY Bwana Abdallah Murenzi
Abakinnyi 10 ba mbere nta Munyarwanda wajemo
TAGGED:AbanyarwandafeaturedFERWACYMunyangajuMurenzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inkoramutima Za Bobi Wine Muri Politiki Ahanganyemo Na Museveni
Next Article Ibyo Leta Y’U Rwanda Izakora Mu Kuzahura Ubukungu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?