Abanyarwanda Bamena 40 % By’Ibiryo Bateka

Mu gihe ubuhinzi ngangurarugo byarumbije nk’uko Minisiteri y’imari n’igenamigambi iherutse kubitangaza, ku rundi ruhande, raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bidukikije ivuga ko ibiryo bingana na 40% by’ibyo Abanyarwanda bateka, babimena.

Iyi mibare ikubiye muri raporo yiswe Food Waste Index 2021 report.

Hejuru yo gupfusha ubusa ibiribwa bijya kungana na ½ cy’ibyo Abanyarwanda bateka byose, imibare yerekana ko imirire mibi iganisha ku igwingira ry’abana b’Abanyarwanda rikiri hejuru cyane cyane mu Ntara y’i Burengerazuba n’Intara y’Amajyaruguru.

Abahanga kandi basanze ibiryo bimenwa biba bingana n’ibyakwera ku buso bungana na 21% by’ubuso bwose buhingwaho mu Rwanda .

- Advertisement -

Igihombo biriya biribwa biteza kingana na 12% by’umusaruro mbumbe wose w’u Rwanda ku mwaka.

Bivuze ko ubisaranganyije ingo z’Abanyarwanda, buri rugo rwaba rwaramennye ibilo 164 by’ibiryo ku mwaka.

Mu rwego rw’ibidukikije, abahanga bavuga ko biriya biribwa byohereza mu kirere ibyuka bihumanya bingana na 16% by’ibyuka byose u Rwanda rwohereza mu kirere.

Umuti uri kuvugutwa…

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, iherutse gutangiza ikigega cy’imari kizafasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n’iyo bita ko iciriritse kubona amafaranga bashora mu bikorwa byo kunagura ibyo biribwa byamenwe bikavanwamo iby’ingirakamaro.

Ba rwiyemezamirimo bazahabwa uburyo bwo gufata ibiryo byamenwe bikabyazwa ibiribwa by’amatungo, cyangwa bikanagurwamo ibindi bintu bitangiza ikirere bifitiye abantu cyangwa amatungo akamaro.

Umuyobozi w’Ikigo kinoza kandi kigateza imbere ibirengera ibidukikije kitwa Rwanda Cleaner Production and Climate Innovation Centre  witwa Sylvie Mugabekazi avuga ko kiriya kigega kizafasha imishinga 20 yatoranyijwe.

Ni ibikorwa bifite gahunda yo kuzageza mu mwaka wa 2025.

Buri mwaka byibura imishinga irindwi izajya ifashwa muri ubwo buryo.

U Rwanda rusanganywe gahunda yo kubaka ubukungu budapfusha ubusa kandi burinda ibidukikije bwiswe 14-year Circular Economy Action plan.

Buzakenera byibura miliyoni $ 211.2  zo kubishoramo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version