U Rwanda Rwatangije Umushinga Mugari Wo Kwigisha Igifaransa

Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya yaraye atangaje ko u Rwanda rufite intego yo guteza imbere Igifaransa mu mashuri y’ibyiciro byose by’uburezi.

Yabivugiye mu muhango u Rwanda rwifatanyijemo  n’amahanga wo kwizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Igifaransa uba buri taliki 20, Werurwe.

Intego y’u Rwanda yo kwigisha Igifaransa yiswe Plan National Pour L’enseignement – Apprentissage du Français au Rwanda.

Wateganyirijwe ingengo y’imari ya miliyoni € 10, igizwe na 60% azatangwa n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga,  Agence Française de Développement.

- Advertisement -

U Rwanda rwo ruzatanga 25%, andi 5% akazatangwa na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

Hari irindi janisha ringana na 10% rizatangwa n’abandi bafatanyabikorwa ariko batatangajwe.

Kwigisha Igifaransa bizakorerwa cyane cyane mu bigo byigisha uburezi bizwi ku izina rya Teacher Training Centres( TTCs).

Abarimu bazahugurwa ku myandikire, imivugire n’imitekerereze y’abantu bakoresha Igifaransa kuko akenshi abantu batekereza cyangwa bagakora interuro bitewe n’imiterere y’ururimi bavuga kenshi.

Igifaransa kitezweho kuzaba uburyo bwiza bwo kuzamura imibanire y’u Rwanda n’amahanga kuko ruri mu ndimi zikoreshwa na benshi ku isi kandi mu nzego z’ubutegetsi n’ubucuruzi.

Guverinoma y’u Rwanda ifite n’umushinga wo gufasha abiga Igifaransa kubikora binyuze no mu ikoranabuhanga.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda witwa Antoine Anfré yavuze ko Igifaransa kizagira uruhare runini mu gukomeza guhuza Abanyarwanda n’Abafaransa no guteza imbere ubufatanye bwabo.

Kuri Anfré, kuba u Rwanda rwariyemeje gukoresha indimi mpuzamahanga ebyiri( Igifaransa n’Icyongereza) ni akarusho kazarufasha kwagura ububanyi n’amahanga n’ubukungu byarwo.

Mu mishinga migari yarwo, u Rwanda rurashaka kuba ihuriro ry’ibihugu bikoresha Igifaransa ndetse n’ibikoresha Icyongereza.

Uko Igifaransa gihagaze mu Rwanda…

Raporo yiswe La Langue Française Dans Le Monde,  Synthèse 2022 itangaza ko 65% by’Abanyarwanda bize Igifaransa ariko abakizi neza bangana na 38%.

Iriya raporo yavuze ko Abanyarwanda bize Igifaransa( babise total francophones) ari benshi rwose kuko barenze kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda bose, ariko ngo ‘abazi neza’ Igifaransa ni mbarwa.

Bagize icyo abakoze iriya raporo bise’ Francophonie Maîtrisée.’

Mu Rwanda abazi Igifaransa neza ni abize kandi baba mu Murwa mukuru, Kigali.

Ku rwego rw’Afurika, ibihugu 15 nibyo byakorewemo ubushakashatsi.

Ababukoze basanze abantu bavuga Igifaransa ari abafite hagati y’imyaka 15 y’amavuko kugeza ku mwaka 24.

Ni urubyiruko ruba mu Mijyi nka Ouagadougu muri Burkina Faso, Bamako muri Mali, Yaoundé muri Cameroun, Dakar muri Senegal, Bangui muri Centrafrique n’ahandi muri Afurika y’i Burengerazuba.

Mu buryo butandukanye n’uko bimeze henshi mu bihugu bikoresha Igifaransa, igice cy’Abanyarwanda bazi Igifaransa ni icy’abantu bakuru.

Urubyiruko rw’u Rwanda ruvuga Ikinyarwanda, Icyongeza n’Igiswayire ‘kivanze’ n’Igifaransa.

Ikindi abakoze iriya raporo bavuga ni uko u Rwanda rufite umwihariko w’uko ari ihuriro ry’abantu bakuriye mu mico itandukanye kandi bavuga indimi nyinshi.

Abenshi mu bize Igifaransa ni abantu bari ho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 kandi byibura mbere yayo bakaba bari bageze ku rwego rw’amashuri yisumbuye.

Ku rundi ruhande, muri iki gihe Abanyarwanda barashishikarizwa kwiga no kuvuga Igifaransa kugira ngo babyaze umusaruro umubano mwiza u Rwanda ruherutse kubyutsa n’u Bufaransa.

Igihugu cya mbere muri Afurika gifite abantu bazi neza Igifaransa ni Congo( abize Igifaransa ni 90% abakizi neza ni 61%), hakurikiraho Gabon( 86% by’abize Igifaransa, abakizi neza bakaba 60%), Repubulika ya Demukarasi ya Congo( abize Igifaransa ni 78%, abakizi neza ni 48%), Cameroun yo ifite abize Igifaransa bangana na 87% ariko abakizi neza ni 39%.

Kubera ko Igifaransa ari ururimi mpuzamahanga kandi ruhahira benshi, ni ngombwa ko ibihugu bishyira imbaraga mu kurwigisha abaturage kugira ngo ejo nibahura n’abaruvuga, batazananirwa kwishikira umugati.

Hari umucuruzi w’Umunyarwanda wigezw  kubwira Taarifa ko kutamenya Igifaransa bidindiza abacuruzi bo mu Rwanda bigatuma hari amasoko batagurishaho.

Yavuze ko kimwe mu bituma ibirwa bya Maurices biza ku mwanya uri imbere y’uw’u Rwanda muri raporo z’uko business ikorwa ku isi, ari uko bifite abaturage bavuga neza Igifaransa ndetse  n’Icyongereza.

Mu Rwanda hari aho usanga umuntu avuga ko azi kuvuga indimi eshatu( Igifaransa, Icyongereza n’Igiswayili) ariko wagenzura ugasanga azivuga ibice bice!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version