Abanyarwanda Bamurikiye Abo Muri Repubulika Ya Demukarasi Ya Congo Ibyo Bakora

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 10, Ukuboza, 2021, Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ryabereye i Kinshasa hitwa Safari Culture  bamurikira abantu iby’i Rwanda harimo n’ikivuguto.

U Rwanda rwari rufite ahantu habiri rumurikira ibyo gukora, hamwe hari ibyerekana umuco wacubo n’ubukorikori bw’Abanyarwanda b’ubu n’abo hambere, ahandi hakaba hari aho kwerekana ibyo Abanyarwanda bakunda guteka.

Abantu bagannye aho u Rwanda rwamurikiye ibyo rukora bose ngo bishimiye ibyo babonye, ntawigeze arunenga icyo ari cyo cyose.

Josephine Fifi Rurangwa wo muri Diaspora nyarwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yabwiye Taarifa ko abaje kureba ibyo u Rwanda rwamuritse babyishimiye.

- Advertisement -
Josephine Fifi Rurangwa

Ati: “ Abantu bari bafite amatsiko yo kureba ibyo dukora kandi ntawigeze agira icyo atunenga. Batubazaga ibijyanye n’imyambarire ya Kinyarwanda gusa nyine ntitwigeze tubona uburyo bwo guhamiriza no gushayaya ngo babirebe ariko muri rusange barishimye.”

Avuga ko ibyo bimwe mu bitangazamakuru bijya bivuga by’uko u Rwanda rutabanye mu buryo bififitse na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, n’ibindi bihugu mu by’ukuri ari ukubeshya.

Fifi Rurangwa avuga ko abantu baje kureba aho u Rwanda rumurikira ibyo rukora bishimiye ibyo kurya bitetswe Kinyarwanda.

Kimwe mu byo avuga abanyamahanga bishimiye ni Ikivuguto.

Ikindi ngo ni uko mu gihe kiri imbere bateganya kuzakoresha irindi murikagurisha ryisumbuyeho bateganya kuzerekaniramo ibintu bitandukanye byerekana umwihariko w’Abanyarwanda baba mu Rwanda na bagenzi babo bavukiye bagakurira mu mahanga.

Ambasaderi Karega ageza ijambo ku bari muri iriya murikagurisha

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo Bwana Vincent Karega yanditse kuri Twitter ko ririya murikagurisha ryabaye ingenzi mu kwereka amahanga bimwe mu biranga umuco w’Abanyarwanda kandi biba irindi rembo ryo kwagura umubano w’u Rwanda na DRC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version