Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Bamwe Bahisemo Ubugwari Abandi Bahitamo Ubutwari- Lt Col Simon Kabera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanyarwanda Bamwe Bahisemo Ubugwari Abandi Bahitamo Ubutwari- Lt Col Simon Kabera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 January 2024 1:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi wungirije w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari abahisemo kuba ibigwari boreka igihugu ariko hari abahisemo ubutwari barwanira igihugu barakibohora, bikorwa bitewe n’amahitamo yabo.

Kabera yagaragaje ko aya mahitamo ari yo yifuzwa mu rubyiruko rw’ubu, arusaba guharanira gusigasira ubutwari bwaranze abarubanjirije.

Kuri we, u Rwanda rwavuye mu mbaraga z’abari bafite imyaka ingana nk’iyo abenshi mu rubyiruko ry’ubu bafite.

Avuga ko iyi ari yo mpamvu ab’ubu nabo bakwiye  gukoresha uburyo bafite bakuzuza inshingano bahawe zo guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uyu musirikare uri mu rwego rw’ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda, yabwiye urubyiruko rwari rwaje kubwirwa iby’ubutwari bwaranze Abanyarwanda ko ubutwari ari ingenzi muri byose.

Hari mu muhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe ubutwari mu Banyarwanda kuzarangira taliki 01, Gashyantare, 2024 ubwo hazaba hazirikanwa ubutwari bw’Abanyarwanda.

Wari wahurije hamwe urubyiruko rwibumbiye mu makoperative y’ingeri zitandukanye.

Umuvugizi wungirije w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera yabwiye ababyeyi n’abayobozi ko bafite inshingano zikomeye zo kwigisha abana babo amateka y’igihugu cyabo, gukunda igihugu no kwitanga ndetse n’ibindi byose byagirira Abanyarwanda akamaro.

Avuga ko hari bamwe mu bo bazanye basigaye ku misozi baraguye ku rugamba.

Yagize ati “Bamwe twazanye basigaye ku misozi itandukanye, icyo ni ikiguzi cyatanzwe kugira ngo wowe wicare hano, twe turi aha tubashe kubaho kandi neza. Tugomba kwigisha abana bacu uko batekerezaga, uko babanaga n’abandi no kuba intwari z’iki gihugu, byose tukabikora tugamije ko habaho ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ni zo mbaraga zacu.”

Iki gikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga kitabiriwe kandi na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima; Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abandi.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima yashimiye Perezida Paul Kagame n’Inkotanyi muri rusange kuba baritanze kugira ngo ababayeho uyu munsi babeho mu mudendezo.

Iyi gahunda y’Isangano ry’Urubyiruko mu Mujyi wa Kigali imara ukwezi aho muri uyu mwaka izasozwa ku ya 31,Mutarama, 2024.

Byitezwe ko izahuriza hamwe urubyiruko rwo mu turere twa Kigali rugakora ibikorwa bitandukanye birimo kwiga amateka, ibiganiro, imyidagaduro n’ibindi binyuranye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ubutwari mu rubyiruko, Agaciro Kacu.”

Iyi gahunda yatangijwe mu 2023, itangizwa n’inzego zinyuranye zirimo n’Umujyi wa Kigali hagamijwe guhuriza hamwe urubyiruko rw’ingeri zitandukanye kugira ngo rwigishwe amateka y’igihugu n’ubutwari bw’abarubanjirije.

TAGGED:featuredIntambaraJenosideKaberaUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Arkidiyosezi Ya Kigali Mu Birango Bishya
Next Article Gucika Kw’Ibisiga Byitwa Inkongoro Bizashyira Afurika Mu Kaga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?