Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Baraburirwa Kubera Imvura Nyinshi Iri Imbere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanyarwanda Baraburirwa Kubera Imvura Nyinshi Iri Imbere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 March 2023 3:38 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo guteguza Abanyarwanda,  Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda (Meteo Rwanda) kivuga ko mu minsi icumi(10) iri imbere, hateganyijwe imvura ‘nyinshi cyane’ irimo n’inkuba.

Meteo Rwanda yasabye  abaturage kurushaho kwitwararika.

Mu iteganyagihe ry’iminsi 10 ryatangajwe kuri uyu wa Mbere rivuga ko imvura izagwa izaba iri hagati ya milimetero 30 na milimetero 180.

Izaba iri hejuru y’imvura isanzwe igwa mu gihe nk’icyo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Iyo bavuze milimetero 30 na milimetero 180 biba bivuze litiro ziri hagati ya 30 na litiro 180 z’amazi zimenwe muri metero kare imwe y’ubutaka.

Umuntu ahita yumva ubwinshi bwayo mazi.

Iri teganyagihe n’iry’igice cya gatatu cya Werurwe 2023, ni ukuvuga kuva taliki ya 21 kuzageza taliki ya 31.

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere kivuga ko ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu kandi ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iba iri hagati ya milimetero 30 na 100.

Izaba irimo inkuba nyinshi…

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko imvura izagwa muri iki gihe izaba irimo inkuba, ikazaturuka ku miyaga ituruka mu Burasirazuba bwa Afurika igana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bavuga ko iriya mvura izaterwa kandi ni uko imiyaga idasanzwe ari yo iza muri iki gihe ikamara igihe gito kiri hagati y’Icyumweru kimwe  n’ibyumweru bibiri.

Imara igihe gito ariko iba irimo ibicu biremereye bitanga imvura iruta isanzwe igwa.

Ahenshi mu Rwanda, iriya mvura izamara iminsi iri hagati y’ine(4) n’iminsi umunani(8).

Mu iteganyigihe bavuga ko bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu gice cya kabiri, ubutaka bukaba bwaramaze gusoma ndetse n’amazi mu migezi akaba yariyongereye, imvura iteganyijwe izateza ibiza bizaturuka ku kwiyongera kw’amazi y’imvura mu butaka, mu migezi, mu nzuzi no mu biyaga.

Biteganyijwe ko ibiza bizibasira Abanyarwanda bizaba birimo imyuzure, isuri, inkangu n’inkuba.

Abahinzi bagiriwe inama yo gukoresha neza amazi y’imvura iteganyijwe mu mirimo yabo y’igihembwe cy’ihinga, ariko ntibibagirwe no kurwanya isuri n’imyuzure.

Ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda buvuga ko muri iriya minsi hazaboneka imihanda inyerera cyane irimo iy’ibitaka kandi imihanda myinshi izaba irimwo ibihu, ibi bikaba byazagira ingaruka ku bakoresha imihanda kandi bafite ibinyabiziga bifite imipine yashaje.

Mu Burengerazuba niho hateganyijwe imvura nyinshi izaba ifite milimetero ziri hagati ya 150 na milimetero 180, mu turere twa Rusizi na Rubavu ndetse no muri Nyamasheke.

Ahandi hazibasirwa ni muri Nyamagabe, Nyaruguru, Nyabihu na Musanze.

Mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru uretse mu majyepfo y’akarere ka Gicumbi ni by’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe no mu bice bicye by’uturere twa Huye na Muhanga, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60 ni yo nke iteganyijwe mu Burasirazuba bw’Intara y’i Burasirazuba no mu Majyepfo y’Akarere ka Bugesera.

Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 120.

Mu gice cya gatatu cya Werurwe 2023 kandi hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi mu Rwanda buzaba buri hagati ya dogere celsius 18 na 28.

Ibice by’Umujyi wa Kigali, Amayaga, ikibaya cya Bugarama, uturere twa Ngoma, Nyagatare, Rwamagana no mu Karere ka Bugesera hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

TAGGED:featuredIkirereImvuraIteganyagiheRwandaUbumenyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intumwa Za Uganda Zongeye Guhura N’iz’u Rwanda
Next Article Sena Yabajije Inzego Za Siporo ‘Itegura’ Rivugwa Mu Mupira W’Amaguru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?