Abanyarwanda Bari Kubwirwa Iby’Icyaha Cyo Kwangiza Ibidukikije

Abagenzacyaha bari mu Murenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero mu bukangurambaga bwo kubwira abahatuye by’umwihariko n’abandi Banyarwanda muri rusange ibyerekeye ibyaha byo kwangiza ibidukikije.

Kwangiza ibidukikije biba icyaha gikomeye kubera ko ingaruka zabyo ziva ku bantu bake bagikoze zikagera no ku bandi bari hafi cyangwa kure y’aho icyaha cyakorewe.

Abaturage babwiwe ko iyo umuntu arinze ibidukikije kwangirika bimugirira akamaro ariko bikakagira n’abandi ndetse n’abazabaho mu gihe kinini kiri mbere.

Abo muri Matyazo babwiwe ko hari amategeko ahana abangiza ibidukikije bityo basabwa kubyirinda no gukumira ko hari abandi babyangiza.

- Advertisement -

Umwe mu bakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha witwa Umutesi Kabaka yabwiye abo baturage ati: “ Abantu benshi ntibazi ko ibyo ari ibyaha ku buryo usanga babikora nk’uko byahoze cyangwa bagahishirana ariko bakwiye kubyirinda kuko  itegeko  ryo rirahari kandi ntawe ukwiye kwitwaza ko atarimenye, niyo mpamvu turi kuribasobanurira.”

Umukozi mu ishami ry’ubugenzacyaha rishinzwe gukumira Ntirenganya Jean Claude yabwiye  abaturage ko kurengera no kurinda ibidukikije badakwiye kubyumva nk’itegeko gusa ahubwo ari n’inyungu ku nyoko muntu muri rusange.

Ati: “Tuvuge nko gucukura amabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibitaka imvura irabimanura bikagenda byangiza imirima, byagera mu bishanga hakuzura umugezi ugasibamwa, tukabura ibihingwa, amazi twari dufite tukayabura.”

Umukozi mu ishami ry’ubugenzacyaha rishinzwe gukumira ibyaha Ntirenganya Jean Claude

Yabahaye n’urugero rw’imyotsi ihumanya ikirere kandi icyo kirere ari cyo kivamwo umwuka abantu, amatungo n’ibimera…bakenera mu guhumeka.

Amategeko abivugaho iki?

Itegeko N°48/2018 RYO Ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije mu Ingingo ya 51 ivuga ko “Umuntu wese wituma, wihagarika, ucira, uta ikimyira n’undi mwanda ukomoka ku bantu ahantu hatabugenewe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 FRW) kandi ashobora gutegekwa gusukura aho hantu.”

Ingingo ya 52, ivuga ko “Umuntu wese utwika imyanda yo mu rugo binyuranyije n’amategeko, ibiyorero, amapine na pulasitiki, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000 FRW).”

Ingingo ya 59, ivuga ko “Umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).”

Ingingo ya 58 ivuga ko “Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version