Umwami Wa Jordanie Yakiriye Minisitiri Biruta

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yakiriwe n’umwami wa Jordanie witwa Abdullah II.

Yamwakiriye mu ngoro ye iba mu Murwa mukuru Amman.

Biruta ari muri buriya bwami kuganira uko u Rwanda rwakomeza umubano urambye mu nzego zitandukanye n’ubwami bwa Jordanie.

Ubwami bwa Jordanie buri mu bihugu by’Abarabu bibanye neza na Israel ndetse n’Amerika.

- Advertisement -

Buzafatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo iza gisirikare no kubakira ubushobozi abakora mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.

Perezida Kagame na Madamu baherutse muri Jordanie mu bukwe bw’igikomangoma cy’iki gihugu ubwo yari yakoze ubukwe.

Igikomangoma cy’ubu bwami cyitwa Al Hussein bin Abdullah II.

Cyashakanye na Al-Saif.

Ubukwe bwabo bwabereye mu ngoro yitwa Zahran Palace iri mu Murwa mukuru, Amman.

Perezida Kagame Na Madamu Batashye Ubukwe Bw’Igikomangoma Cya Jordan

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version