Urwego rw’Amerika rushinzwe ubugenzacyaha, Federal Bureau of Investigation, rwishe umugabo wari uherutse gutangaza kuri Facebook ko azica Biden.
Uwishwe yitwa Craig Robertson. Yari atuye muri Leta ya Utah.
Nta gihe kinini cyari gishize atangarije ku rukuta rwe rwa Facebook ko azica Perezida Biden n’umushinjacyaha witwa Alvin Bragg usanzwe ukorera muri Manhattan, New York, amuziza ko ari mu bashinja Donald Trump.
Bivugwa ko uyu mugabo yatangiye kwibazwaho n’abagenzacyaha ba FBI mu mezi menshi ashize ubwo yajyaga kuri Facebook akerekana imbunda nyinshi yari afite, akazerekana akoresheje Facebook.
Si bariya bantu gusa yatangarije kuri Facebook ko arwaye kuzica, ahubwo harimo n’abashinjacyaha nka
Merrick Garland na Letitita James w’i New York.
Icyo gihe abagenzacyaha ba FBI babonye ko ari umuntu wo kwitonderwa bajya kumuganiriza ngo bumve akamurimo.
Barahageze ababwira amagambo yabakuye umutima!
Yarababwiye ati: “ Numvise ko Joe Biden azaza inaha muri Utah mu minsi iri imbere. Nzambara umupira wanjye ufite ingofero, mfate imbunda ya M 24 ubundi nkureho umwanda.”
Robertson yageze aho abwira abakozi ba FBI ko bakwiye kwitahira bakazaguruka ari uko bamuzaniye urupapuro rumufata, urwo bita arrest warrant.
Nyuma y’aho yakomeje gutangaza amafoto afite imbunda ndetse kuri uyu wa Kabiri w’iki Cyumweru yatangaje indi avuga ko nibimukundira, azatuma Leta ya Utah yamamara nyuma y’uko azaba amaze kwivugana Biden.
Nyuma yaje kuraswa n’abagenzacyaha ba FBI arapfa.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane ari bwo Perezida Biden ari busure Utah.