Abanyarwanda Basabwe Kudakomeza Kubabaza Bikira Mariya

Ubwo yaturaga igitambo cya Misa ku munsi wo  kuzirikana isubira mu ijuru rya Bikira Mariya, Musenyeri Célestin Hakizimana akaba ari umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro yabwiye abari bamuteze amatwi ko bagomba kwisubiraho bakareka gukomeza kubabaza uriya mubyeyi.

Yabajije niba Bikira Mariya aramutse agarutse i Kibeho yaza yishimye cyangwa ababaye.

Musenyeri Hakizimana yibukije abari  bamuteze amatwi ubutumwa bwari bukubiye mu byo Bikira Mariya yabwiye abakobwa yabonekeye i Kibeho.

Ni abakobwa bigaga mu  kigo cy’amashuri kitwa  Groupe Scolaire Mère du Verbe.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 1980 nibwo Bikira Mariya yababonekeye.

Icyo gihe ngo yaje ‘yijimye mu maso.’

Ngo icyo gihe ntiyakiriwe ngo abyishimire, ubu rero umuntu akaba yibaza niba aramutse agarutse ari bwo yaza amwinyura kurushaho!

Icyo gihe ngo yari ababajwe n’uko abantu badahinduka kandi badasenga.

Umwe mu bo yabonekeye icyo gihe witwa Anatalie yigeze kuvuga ati: “ Umubyeyi yaje ababaye cyane kubera ko yaje adusanga twebwe tukamuhunga, yaje atubwira inkuru nziza ntitumwumve, yaduha ubutumwa ntitubwakire.”

Hejuru y’ibi, Nyina wa Jambo ngo yaje ababajwe n’uko ibyaha byakomezaga kwiyongera aho kugabanuka.

Nyuma yo kubwira abari bamuteze amatwi iby’ingenzi mu byo Bikira Mariya yabwiye abo yabonekeye, Musenyeri Hakizimana yababajije niba muri iki gihe uriya Mubyeyi aramutse aje ari bwo yasanga barihannye akaza amwenyura cyangwa niba ahubwo yaza ari bwo ababaye kurushaho.

Yabasabye kwikubita agashyi bakisubiraho, bakareka imico n’ibikorwa birakaza Bikira Mariya.

Abantu bagera ku 50 000 buri mwaka basura aho Bikira Mariya yabonekereye abakobwa babaga muri kiriya gice.

Ubu i Kibeho habaye ahantu hazwi cyane kubera ibyahabaye muri mwaka wa 1980-1981 ubwo Bikira Mariya yabonekeraga bariya bakobwa ari bo Alphonsine Mumureke, Marie Claire Mukangango na Nathalie Mukamazimpaka.

Kubera ko i Kibeho ari ho hantu hamamaye cyane muri Afurika ku byerekeye ibonekerwa ryakozwe na Bikira Mariya, byatumye abantu baturuka hirya no hino baza kumwambaza ngo abasabire.

Byabaye ngombwa ko hubakwa ibikorwa remezo byo kubakira ariko nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru  aherutse kubivuga, aho kubakirira haracyari hato.

Ubusanzwe ahandi Bikira Mariya yabonekereye abantu ni i Fatima n’i Lourdes aha ni muri Espagne.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version