Umuryango Wa Perezida Kagame Wabaruwe

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare Youssuf Murangwa niwe wagiye kubarura mu rugo rwa Perezida Paul Kagame.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 16, Kanama, 2022 nibwo hatangijwe Ibarura rya gatanu ry’abaturage n’imiturire.

Rigamije kureba umubare w’abatuye u Rwanda, ibyo bakora, uko babayeho…byose bigakorwa mu rwego rwo kubona no gutanga imibare ihamye izafasha inzego zikora politiki y’igihugu mu kugena imigambi.

Amafoto yashyizwe ku rubuga rw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda arerekana Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kuganira na Youssouf Murangwa wambaye umwenda w’abashinzwe ibarura.

- Advertisement -

Soma ikiganiro ku mwihariko w’iri barura rusange ry’abaturage…

Ibarura Ry’Abatuye U Rwanda Rigiye Gukorwa, Rifite Uwuhe Mwihariko?…Ikiganiro Kirambuye

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version