Umwarimu W’i Rutsiro Aravugwaho Gusambanya Umwana W’Imyaka 13

Mu gace kitwa Gahondo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro haravugwa umwarimu ufite imyaka 30 y’amavuko ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 13.

Ubu ari gushikishwa  n’inzego z’umutekano.

Byabereye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro

Ibi ngo byabaye taliki 13, Kanama, 2022 z’amanywa saa saba.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yabwiye IGIHE ko ayo makuru ari impamo kandi ko uriya mwarimu ari gushakishwa k’ubufatanye n’inzego zose.

- Kwmamaza -

Yababwiye ati: “Uyu mwarimu akimara kumenya ko amakuru yahawe RIB yahise atoroka ariko ubu turimo kumushakisha kugira ngo aryozwe icyaha akekwaho.  Ababyeyi b’umwana batanze ikirego kuri RIB Sitasiyo ya Kivumu, umwana nawe akaba yajyanywe ku bitaro bya Murunda kwitabwaho.”

Asaba abarimu kurangwa n’indangagaciro na kirazira no kuba abarezi beza bakazirikana ko barerera igihugu cyababyaye ntibonone abo barera.

Mu Cyumweru gishize mu Karere ka Nyamasheke hari  umwarimu wigisha isomo ry’ubutabire mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihinga yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 16 yigishaga.

Muri Gicurasi 2022 nabwo mu Karere ka Rubavu umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka irindwi yigishaga amasomo y’ikigoroba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version