Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Batega RwandAir Imbere Mu Gihugu Bariyongera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Abanyarwanda Batega RwandAir Imbere Mu Gihugu Bariyongera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 January 2025 9:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umwe mu bagenzi bateze RwandAir( Ifoto@Business Traveller)
SHARE

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, ku byerekeye uko abantu batega indege mu ngendo zikorerwa imbere mu gihugu yerekana ko mu mwaka wa 2020, abantu  5.922 ari bo bakoreye ingendo imbere mu Rwanda bateze RwandAir, bakaba bariyongereye mu buryo bugaragara kuko mu mwaka wa 2023 babaye  22,547.

Bivuze ko biyongereyeho abantu 16.625, ku ijanisha rya 280%.

Mu gitabo Rwanda Statistical Yearbook cyatangajwe mu mpera za 2024  cyerekana imibare y’uko ubuzima bw’igihugu bwari bwifashe kugeza mu mwaka wa 2023, niho ibi byatangarijwe.

Uko imibare iteye.

RwandAir ikorera urugendo rumwe imbere mu Rwanda, ruva i Kigali rugana i Kamembe muri Rusizi.

Indege yayo yo mu bwoko bwa Bombardier Q-400 NextGen niyo irukora, rukishyurwa $100 ku Munyarwanda.

Mu mwaka wa  2019, abagenzi bakoreraga ingendo imbere mu gihugu bari 20.959, ariko bigeze mu mwaka wa 2020 baragabanuka bagera kuri 5.922, biza guhinduka mu mwaka wakurikiye kuko biyongereye  inshuro zirenga ebyiri bagera ku 11.016.

Bigaragara kandi ko RwandAir yungukiye cyane muri izo ngendo kuko, nk’uko Raporo ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi [Rwanda Fiscal Risk Statement] 2024/2025 yasohotse muri Mata ibyerekana,  amafaranga yinjije mu mwaka wa  2023 yiyongereyeho 80% ugereranyije n’uwabanje.

Imibare y’urwunguko rwa RwandAir mu myaka mike ishize.

Mu mwaka wa 2023, RwandAir yinjije Miliyari Frw 620.6, avuye kuri miliyari Frw 341 mu mwaka wa  2022.

Iyo mibare yerekana ko umwaka wa 2020 wahombeye iki kigo kuko abantu batari bemerewe gutega indege bitewe no kubarinda kwanduzanya COVID-19.

Mu mwaka wa 2019 yinjije Miliyari Frw 334 , aza kugabanuka agera kuri Miliyari Frw 300 Frw mu mwaka wa 2020, na Miliyari Frw 271 Frw mu mwaka wa 2021.

Hagati aho, hari Miliyari Frw 192.3 Leta yahaye iki kigo ngo gikomeze gutwaza muri ibyo bihe bitari byoroshye.

Indi raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, mu mwaka wa  2023 igaragaza ko imizigo yatwawe n’indege ya RwandAir muri uwo mwaka yiyongereyeho 22,7%, igera kuri toni 4.595.

Iyo mizigo yoherejwe i Dubai muri Leta ziyunze z’Abarabu, indi ijyanwa mu Bwongereza no mu Bubiligi.

Ikindi ni uko 60% by’abagenzi baca ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali batega RwandAir.

TAGGED:AbagenziCOVID-19featuredGutegaIndegeKamembeKigaliRwandAirUrugendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Ingabo Zarasanye Na Wazalendo
Next Article Abashinwa Bafungiwe Muri DRC Bakekwaho Kwiba Zahabu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?