Dukurikire kuri

Ubumenyi N'Ubuhanga

Tumenye Uruzi Rwa Zambezi Ruriho Isumo Perezida Kagame Yaraye Asuye Muri Zambia

Published

on

Mu ruzinduko ari mo muri Zambia Perezida Kagame yaraye atemberejwe na mugenzi we Hakainde Hichilema ku isumo ryitiriwe uwahoze ari umwamikazi w’u Bwongereza witwa Victoria riri ku ruzi rwa Zambezi.

Ni isumo rinini kandi ryamamaye cyane ku isi nyuma y’iryitwa Niagara riri ahitwa Ontario muri Canada.

Uruzi rwa Zambezi ruri mu nzuzi nini kandi zifite amazi menshi yisuka(debit) kurusha izindi ku isi. Rukora ku bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo ari byo Angola, Namibia, Zambia, Zimbabwe na Botswana.

Isoko yarwo iri mu ishyamba bita  Zambezi Source National Forest.

Ni igice kirimo amoko menshi y’inyamaswa n’ibiti k’uburyo cyashyizwe mu byanya bikomye birinzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ry’ubuhanga, n’umuco, UNESCO.

Gusa abahanga mu bumenyi bw’isi bavuga ko hari isoko ya kure y’uruzi rwa Zambezi ari muri Angola ahitwa Moxico.

Isumo rya Victoria

Rwisuka mu Nyanja y’Abahinde, rwambukiye muri Mozambique ahitwa Zambezia n’ahitwa  Sofala.

Ni uruzi rufite uburebure bwa kilometero 2,574.

Ubuso bw’aho rugenewe guca hose iyo ubuhuje bungana na 1,390,000 km2 .

Amazi y’isumo ry’uru ruzi yisuka ku isogonda angana na metero kibe  3,424 m3/s  ahantu hadahanamye cyane mu gihe ahahanamye cyane kurusha ahandi amazi yisuka ku isogonda angana na 4,134 m3/s.

Ni uruzi rufite ibinyabuzima byinshi

Uruzi rwa  Zambezi uretse kuba ari rugari mu buso ni n’urwa kane mu burebure muri Afurika.

Nirwo rwonyine kandi rwisuka mu Nyanja y’Abahinde muri izo zose.

Ikintu cyatumye uru ruzi rwamamara kurusha ho ni isumo yarwo yitiriwe uwahoze ari umwamikazi w’u Bwongereza witwaga Victoria.

Ni isumo rifite ahantu henshi ryisukira kuko hari ahitwa Chavuma hahurira ku bihugu bya Zambia na Angola, rikagira ahandi hitwa Ngonye na Sioma mu Burengerazuba bwa Zambia.

Kuri iri sumo hubatsweho urugomero rw’amashanyarazi rwitwa Kariba ruha amashanyarazi Zambia na Zimbabwe.

Hari n’urugomero rwa Cahora Bassa ruri muri Mozambique rugaha iki gihugu amashanyarazi ndetse n’Afurika y’Epfo.

Hari n’ahandi hari ingomero nto nk’ahitwa Kalene mu Ntara ya Ikelenge.

Kubera ubunini bw’uru ruzi, abahanga mu bumenyi bw’isi barugabanyijemo ibice bitatu:

Zambezi ya ruguru, Zambezi yo Hagati na Zambezi y’Epfo.

Barugabanyijemo ibi bice bashingiye ku bugari bw’aho amazi afata, inyamaswa zihatuye, umuvuduko w’amazi asuma, n’ibindi biranga uru ruzi.

Ni nk’uko hari na Nili Yera na Nili y’Ubururu, ikagira ibara bitewe n’ibinyabuzima bigize amazi aho uru ruzi ruca.

Aho uruzi ruca hari mu bigena uko amazi yarwo asa.

Umwamikazi Victoria witiriwe isumo ryo kuri Zambezi…

Ubwo Victoria yahabwaga inkoni ya cyami afite imyaka 18 y’amavuko

Victoria( amazina ye yose yari Alexandrina Victoria) yabaye umwamikazi w’u Bwongereza wavutse taliki 24, Gicurasi, 1819 atanga taliki 22, Mutarama, 1901.

Nta mwami wategetse mbere ye wamaze igihe kirekire ku ngoma nkawe kuko yategetse u Bwongereza mu myaka 63.

Muri iki gihe kandi umwamikazi Victoria yaguye u Bwongereza abugira ikimenyabose ku isi, ubugira ubwami bw’abami mu rugero runaka.

Igihugu cye cyari gifite abahanga mu ngeri nyinshi haba muri Politiki, siyansi, n’igisirikare.

Yarategetse ageze n’ubwo Inteko ishinga amategeko y’igihugu cye yemeza ko ari n’Umwamikazi w’u Buhinde.

Victoria yari umukobwa w’umwamiEdward, uyu nawe akaba yari umuhungu w’umwami George III.

Yagize ibyago apfusha Se na Sekuru mu mwaka wa 1820 atangira kurerwa na Nyina ndetse n’uwari malayika murinzi we witwaga John Conroy.

Victoria yaje kuba umwamikazi w’u Bwongereza afite imyaka 18 y’amavuko, bikorwa bitunguranye kubera ko Se yapfuye by’amanzaganya asiga ntawe araze ingoma.

Ageze ku butegetsi, yabaye umwamikazi w’igitangaza wari ufite amahame agenderaho kandi akabitegeka n’abandi bafatanyaga kuyobora ubwami.

Mu mwaka wa 1840 yashakanye na mubyara we witwa Albert. Abana babo nabo baje gushakana n’abantu bakomeye mu bundi bwami i Burayi bituma ububasha bwa Victoria burenga u Bwongereza bugera no mu bundi bwami.

Bamwitaga ‘Nyirabukwe w’u Burayi.’

Izina rye ryahindishaga benshi umushyitsi.

Yaje gupfakara biramushegesha ariko aza kugarura intege.

Mu mwaka wa 1901 yaje gutanga, asimburwa n’umuhungu we Edward VII.