Abanyarwanda Bazi Ikoranabuhanga Bagiye Guhatanira $60,000

Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga harimo no guhugura abaryize kitwa Polygon cyatangije umwiherero ugamije gufasha Abanyarwanda bazi ikoranabuhanga kongera ubumenyi muri uru rwego.

Ni amasomo bazakurikira mu buryo bw’ikoranabuhanga bityo afashe abasanzwe bafite akazi kugakomeza.

Polygon ni umuyoboro wa mbere w’urubuga rwa interineti bita Web3 ni ukuvuga World Wide Web, urinzwe bihagije k’uburyo utavugorwa n’abagizi ba nabi mu ikoranabuhanga bita hackers.

 

- Advertisement -
Bazamara ibyumweru byinshi batozwa ikoranabuhanga na Polygon

Ni uburyo bukoresha n’ibigo bikomeye ku isi birimo Meta( ni iya Mark Zuckerberg), Stripe( ikigo gitanga serivisi mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu by’imari), Reddit( urubuga nkoranyambaga rw’Abanyamerika rukomeye) n’ikigo gitanga serivisi mu ikoranabuhanga mu bya Banki kitwa Xend Finance.

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda b’abahanga mu ikoranabuhanga gukarishya ubwenge, abo mu Kigo Polygon bazabahugura mu byumweru  umunani.

Mu byo baziga harimo no gukarishya ubwenge mu iremwa rya gahunda za mudasobwa zikoresha murandasi zishinzwe gukaza umutekano w’ibyo abantu bakorera cyangwa babika muri mudasobwa.

Ubu bumenyi butangirwa mu byo bita ‘hackathon.’

Ni ubumenyi bwitezweho kuzafasha abahanga b’Abanyarwanda na bagenzi babo bo muri Afurika kumenya imikorere ihuriweho ya Polygon hifashishijwe Xend Finance n’ikoranabuhanga rya Polygon.

Ababiteguye bavuga ko bizaba bifite umwihariko k’uburyo nta handi muri Afurika byigeze bikorwa kuri urwo rwego.

Intego ni uko abazawitabira bazaba bafite ubumenyi buzabafasha gukora ibihambaye mu rwego rw’ikoranabuhanga kandi biri ku rwego mpuzamahanga.

Abasanzwe bakora ishoramari mu ikoranabuhanga nabo bazahahwa ubumenyi ndetse n’uburyo bwo kwaka inkunga bazashora mu mishinga yabo.

Abazatoranywa ngo bahugurwe, bazahabwa ubumenyi n’abajyanama basanzwe bazi neza uburyo bwo kubaka porogaramu za mudasobwa  zikomeye kandi zihashya abagizi ba nabi bashaka kuvogera umutungo abantu babitse muri mudasobwa zabo.

Bamwe mu bajyanama bazahugura abo bahanga mu ikoranabuhanga barimo abazwi cyane nka  Dalip Tyagi, Umuyobozi w’itsinda ry’abahanga mu ikoranabuhanga, Steph Orpilla, umuhanga mu ihuriro ry’abahanga mu ikoranabuhanga, Polygon Technology, Shodipo Ayomide, umuyobozi mukuru ushinzwe ubuvugizi muri Polygon Technology, Damilare Aregbesola, ushinzwe imenyekanishabikorwa mu bahanga mu ikoranabuhanga na Prosper Otemuiywa, washinze Eden Life Inc akaba n’inzobere mu ikoranabuhanga.

Abandi ni Jude Dike, washinze GetEquity, Mayowa Tudonu, umuhanga mu kwirinda kwinjirirwa mu by’ikoranabuhanga, Shard Labs n’abandi.

Uriya mwiherero uzaba ugizwe n’ibyumweru bitandatu byo kwiga hamwe n’ibyumweru bibiri byo gukorera hamwe imwe mu mishanga y’ikoranabuhanga.

Abitahuguwe bagomba kuzubaka imishinga yegerejwe abagenerwabikorwa kuri gahunda y’ubwirinzi ya Polygon kandi bagahatanira ibihembo y’amafaranga azajyaniranna n’ubujyanama.

Ni umwiherero uzahuriza hamwe abahanga mu ikoranabuhanga barenga 2000.

Bazakorana n’imiryango myinshi y’abashoramari mu ikoranabuhanga muri Afrika ari bo: u Rwanda, Nijeriya, Kenya, Afurika y’Epfo na Misiri.

Shodipo Ayomide ushinzwe ubuvugizi mu bashoramari mu ikoranabuhanga muri Polygon Technology, ati: “Muri Afurika hari imbogamizi nyinshi zijyanye n’amikoro. Imwe muri zo ni ihererekanya ry’amafaranga hagati y’ibihugu. Binyuze mu kwigisha uko birinda kwinjirirwa, twizera ko byinshi muri ibi bibazo bishobora gukemurwa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwirinzi.”

Ibikorwa bya kiriya kigo  harimo urutonde rw’ikoranabuhanga rihanitse ryubatswe mu kwihutisha  ihererekanywa ry’amafaranga.

Baryita Ethereum.

Abahanga bo miuri Polygon bazafasha Abanyarwanda n’abandi banyafurika gukarishya ubwenge muri gahunda z’ikoranabuhanga

Mu gusobanura imikorere y’iri koranabuhanga, Ugochukwu Aronu akaba n’umuyobozi mukuru wa Xend Finance, yagize ati: “Nkuko ibikorwaremezo bya Web3 ku bashoramari mu ikoranabuhanga bikubiyemo uburyo bwo kwishyura amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘Application Programming Interface(API)’ hamwe na Wallet Infrastructure, Xend Finance izafasha abashoramari mu ikoranabuhanga bo muri Afurika kugera ku batuye isi binyuze muri gahunda y’ubwirinzi bwa Polygon.”

Uko amafaranga yo gufasha abahanga gukora imishinga azatangwa:

Imikorerwe y’uriya mwiherero izaba igabuye mu byiciro bibiri: Icyiciro cy’abatangizi ndetse n’icyiciro cy’inzobere.

Abazaba batangiye bwa mbere bazibanda k’ukumenyekanisha urubuga Web3.

Abashoramari mu by’ikoranabuhanga bakiri bazaba bemerewe kuza kureba uko abatangiza biga ikoranabuhanga rya Web3.

Uzitwara neza muri iki cyiciro azegukana $ 5000, mu gihe abakurikiyeho bazabona $ 3000 na $ 2000.

Imishinga 10 izakurikira iyabaye iya mbere, buri umwe uzahabwa  $ 500.

Ku rundi ruhande, igice cy’inzobere kizibanda k’ubumenyi kuri Web3 igezweho, kandi ireba abafite uburambe muri yo.

Umushinga wa mbere, uwakabiri n’uwa gatatu muri iki cyiciro uzahabwa $ 10, 000, $ 7000 na $ 5000 hakurikijwe uko irutanwa.

Imishinga itatu ya mbere nayo izahabwa uburyo butaziguye kuri gahunda yihuta ya Polygon (Accelerator Program), kugira ngo irusheho gukurikiranwa no guterwa inkunga n’aho mugihe imishinga 30 ya mbere yindi buri umwe uzahabwa  $ 750.

Mu guteza imbere iriya mishinga, abo muri Polygon biteguye kuzakorana na bagenzi babo b’abahanga mu ikoranabuhanga ryitwa Web3Bridge na Web3Ladies.

Abahanga mu ikoranabuhanga bo mu Rwanda bashaka kwiyandikisha kugira ngo bunguke ubumenyi bashobora kubikora banjiriye aha: registration link

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version