Miss Aurore Yibagiwe Ko i Kigali Haba Abajura Bamwiba $10,000

Aurore Kayibanda Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012 aherutse gukora ikosa umuntu adashobora gutekereza ko ryakorwa n’umukobwa nkawe! Yasize $10,000 mu modoka arakinga arigendera aza kubyibuka bukeye bw’aho[hari Taliki 19, Nzeri, 2022] amafaranga yibwe kare!

Yatanze ikirego nyuma y’iminsi ibiri, abayibye bafatwa taliki 25, Nzeri, 2022.

Iperereza rya Taarifa ryamenye ko uyu mukobwa yari yibagiwe ko yasize ariya mafaranga angana na Miliyoni 10 Frw mu modoka ayibuka impitagihe, benengango barayatwaye.

Abayatwaye baruhukiye Nyabugogo batangira kuvunjisha no kuyasogongera.

- Kwmamaza -

Mu rwego rwo kwanga ko bazafatirwa hafi y’aho bakoreye icyaha, bagiye gushinga akabari  ahitwa Mubuga mu Karere ka Karongi.

Aho Miss Mutesi Kayibanda atangiye ikirego, ni ukuvuga nyuma y’iminsi ine bibaye, ubugenzacyaha batangiye gukurikirana icyo kibazo buza gufata abo bantu bubasangana $8,000 ni ukuvuga Miliyoni Frw 8 ndetse n’andi Frw 350,700.

Ayo yaragarujwe.

Ubugenzacyaha buvuga ko abafashwe ari uwitwa Antoine Sibonama wari usanzwe ari umukozi wo mu rugo.

Uyu niwe wabonye amafaranga Miss Aurore yari yaraje mu modoka ye, ayabona mu gitondo agiye kuyoza ahita ayacikana.

Ubwo bujura bwabereye mu Mudugudu wa Rugunga, Akagari ka Muyange, Umurenge wa Kagarama, mu Karere ka Kicukiro.

Burya umujura ni uwafashwe…

Ubusanzwe amategeko ahana agendeye ku bimenyetso. Ibyo bimenyetso biboneka nanone ari uko hari runaka wafashwe akekwaho icyaha.

Iyo uwibye atafashwe, icyo gihe ntawamwita umujura kuko ntawe uba wamufashe.

Iyi niyo mpamvu abagenzacyaha basaba Abanyarwanda kumenya ko ibintu byabo by’agaciro atari ibyo kwandarika ngo ni uko u Rwanda rufite umutekano rukagira n’abazi guperereza.

Ibibazo abagenzacyaha bagenza ni byinshi ariko abaturage bagombye kumenya ko n’ubwo uwibye afatwa, akenshi abonwa hari ibyo yangije cyangwa yagabanye n’abandi.

Dr Thierry B. Murangira usanzwe ari umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha avuga ko RIB itaje gukuraho inshingano buri wese afite zo kurinda ibye mbere na mbere.

Ati: “RIB irasaba abaturarwanda bose kugira amakenga no kurushaho gucunga ibintu byabo neza.  N’ubwo u Rwanda rufite umutekano uhagije, rufite inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha zikora kandi zifite ubushobozi, ntibikuraho inshingano za buri muturage zo kutandarika no gucunga umutungo we neza.”

Dr. Thierry B. Murangira avuga ko abantu bafite inshingano yo gucungira umutekano umutungo wabo

Mu masomo abagenza ibyaha biga, harimo iryigisha ibitera ibyaha n’uburyo bwo kubikumira.

Hari iryo bita crime of opportunity, ugenekereje mu Kinyarwanda ukaba wabyita ko ari ‘icyaha cyahawe icyuho.’

Bisa n’aho iki cyuho ari cyo cyatumye umukozi wo mu rugo aho Aurore Mutesi  Kayibanda yari yaraje imodoka amwiba amafaranga bishoboka ko atari buzatunge mu buzima bwe!

Gushyira amafaranga menshi mu ikofi ukayagendana ni ukuba ‘bizengarame’

Ni icyaha gikorwa nta kugitegura kubayeho. Ni nk’uko umuntu yakwandurura ibyandaritse.

Ubusanzwe ibyaha byinshi birategurwa ariko ibikozwe kubera icyuho, byo bikorwa bitatekerejweho.

Birangwa n’ibintu bine ari byo:Uburangare, Kwandarika, Ubuteganye bucye ndetse Ububuraburyo.

K’ubw’izo mpamvu, ubugenzacyaha bw’u Rwanda busaba abantu kwirinda uburangare no kwandarika ibyabo.

Hari amakuru avuga ko ku munsi hibwa telefoni ziri hagati 15 na 20 ndetse na mudasobwa zigendanwa zigera cyangwa zirenga gato eshanu buri munsi.

Bamubariye ayo bagaruje barayamusubiza

Akenshi  ubu bujura buba bwatewe n’impamvu zavuzwe haruguru kandi zishobora kwirindwa.

Usanga zibwe mu modoka, mu bukwe, mu rusengero, mu maduka, no mu tubari.

Yasinyiye ko ayabonye

Abajura nabo baraburirwa…

Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko ukoma urusyo aba agomba no gukoma ingasire.

N’ubwo abantu bafite ibikoresho by’agaciro bagomba kuba maso, ni ngombwa ko n’abafite akaboko karekare babwirwa ko amaso, amatwi n’amaguru by’abagenzacyaha bifite imbaraga mu buryo bwose.

Ubugenzacyaha buvuga ko abakora ubwo bujura bagombye kubuzibukira kuko mu Rwanda hari ibintu bikorwa bigoranye kandi ababikoze nabwo bakazafatwa.

Abakurikiranyweho kwiba Miss Aurore Kayibanda Mutesi barafunzwe , amadosiya yabo akaba ari gukorwa ngo bazashyikirizwe ubushinjacyaha.

Mutesi yashimye ubugenzacyaha bwamufashije kubona amafaranga ye n’ubwo hari amwe yari yaramaze kuribwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version