Ubwo hatangizwaga umwaka wahariwe ubucamanza, ubuyobozi bukuru mu bucamanza bw’u Rwanda bwatangaje ko ubujura ari bwo bwa mbere butera Abanyarwanda benshi kujya muri za gereza.
Ibindi byaha bikorerwa mu Rwanda ku bwinshi ni ugukubita no gukomeretsa.
Umushinjacyaha Mukuru Habyarimana Angélique yavuze ko mu mwaka wa 2023-2024, urwego ayobora rwakiriye amadosiye 93,493, ruyatunganyamo 90.079 angana na 99.5% akaba yarafatiwe umwanzuro.
Muri yo ayaregewe inkiko ni 46,018 naho ashyinguwe ni 44,061 ku mpamvu zitandukanye harimo amahazabu, kumvikanisha urega n’uregwa n’izindi mpamvu.
Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko mu madosiye yaregewe inkiko mu mwaka urangiye agera ku 46,018 yari akurikiranywemo abantu bagera ku 61,610.
Muri bo abari bafunzwe ni 29,559 bingana na 48%, naho abagera kuri 32.051 bakurikiranwa badafunze bakaba bangana na 52%.
Habyarimana avuga ko kugeza ubu ikigero cy’abakurikiranywa n’ubushinjacyaha bukuru kigaragaza ko abangan ana 46.7% bari hagati y’imyaka 18-30 bivuze ko abantu 78% by’abakurkiranywa bose bari munsi y’imyaka 40.
Ibi kandi birumvikana kuko Abanyarwanda benshi bakiri bato ugereranyije.
Kuba abantu benshi bakurikiranywe mu nkiko bakiri bato ni igihombo ku gihugu kuko baba bagifite intege zo gukora.
Ati “…Mu ngamba zitandukanye zigomba kunozwa n’inzego zose zibishinzwe,harebwa uburyo uru rubyiruko rwakwitabwaho maze ijanisha ry’abakora ibyaha rikagabanuka”.
Mu mibare yatanze Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko ibyaha bibiri gusa ari byo biza ku isonga mu bikorwa cyane mu Rwanda ari byo ubujura, gukubita no gukomeretsa ku bushake bikaba byihariye 57% y’ibyaha byose byakozwe.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr.Emmanuel Ugirashebuja avuga ko bishimira ingamba zashyizweho zigamije gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dr Faustin Ntezilyayo we yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu manza z’umuryango na gahunda y’ubuhuza.
Imanza 109.691 zaciwe mu 2023/2024, zivuye kuri 76.346 mu 2019/2020.
Abacamanza na bo bafashije ababuranyi kumvikana mu manza 950 zivuye kuri 43 mu 2019/2020.