Ku Masoko Yo Mu Rwanda Ibiciro Byaragabanutse

Ibi byatangarijwe muri raporo yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ivuga ko ukwezi kwa Nyakanga 2024 kwarangiye bigabanutseho 5.4%. Ni imibare ibarwa ugereranyije n’uko ibyo biciro byari bifashe mu kwezi nk’uko ku mwaka wa 2023.

The Producer Price Index (PPI) ni raporo igaragaza ihinduka ry’ibipimo by’ibiciro ku bicururizwa mu Rwanda.

Iyi  raporo  igaragaza ko ibiciro muri rusange byagabanutseho 5.4% muri Nyakanga ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka ushize bikaba byaratewe ahanini n’iganabanuka rya 6.9% ku biciro by’imirimo yo gutunganya ibikorerwa mu nganda na 1.5% yiyongereye ku biciro by’ibikomoka ku mabuye y’agaciro.

Ku ruhande kandi n’igabanuka ry’ibiciro by’ibikorerwa imbere mu Rwanda nabyo byagabanutse ku kigero cya 7.1% muri Nyakanga, 2024 ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka wa 2023.

Ryo bivugwa ko ryatewe n’uko umusaruro w’ubuhinzi wari wifashe neza muri ayo mezi yo muri uyu mwaka ugereranyije n’ay’umwaka ushize.

Mu mwaka ushize ayo mezi yaranzwe n’ibiza byibasiye Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru imyaka myinshi.

Ikindi kigaragara ni igabanuka ry’ibikorerwa imbere mu Rwanda ryabaye muri Nyakanga 2024 ugereranyije na Nyakanga 2023,

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko muri Nyakanga, 2024  nta bibazo by’umusaruro u Rwanda rwagize kandi abahinzi bishimira uko bejeje imyaka.

Nanone ibyoherezwa mu mahanga  byagabanutse ku kigero cya 1.3% muri Nyakanga uyu mwaka ugereranyije no muri uko kwezi mu mwaka ushize.

Abahanga mu bukungu bavuga ko iryo gabanuka ryaturutse ahanini ku kuba ibiciro by’ikawa byaragabanutse ku kigero cya 5.2% nubwo icyayi cyazamutseho 4.1% naho ibikomoka ku mabuye y’agaciro bizamukaho 1.5%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version