Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Ntibarumva Neza Politiki Yo Gukumira Ibiza- Impuguke
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanyarwanda Ntibarumva Neza Politiki Yo Gukumira Ibiza- Impuguke

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 May 2023 6:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahanga bavuga ko kugira ngo politiki yo gukumira no kurwanya ibiza izatange umusaruro mu buryo burambye, ari ngombwa ko Politiki yo kurengera ibidukikije ndetse n’iyo gukumira ibiza zisobanurirwa abaturage bakazumva, bakagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Bamwe muri izi mpuguke babwiye RBA ko kuba gutuza neza abaturage n’ibindi bikorwa binyuranye mu gukumira ibiza ari bimwe muri byinshi biri muri Politike y’ Igihugu yo gukumira no guhangana n’ ibiza, yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu cyumweru gishize, bikwiye kwigishwa abaturage.

Bizwi ko iyo umuntu yasobanuriwe neza akamaro k’ibintu runaka bimukorerwa, abigiramo uruhare kandi intego yabyo ikagerwaho mu buryo burambye.

Impuguke mu kurengera ibidukikije zivuga ko kugira ngo Politike y’igihugu yo gukumira no guhangana n’ibiza igere ku ntego zayo, igomba kubanza gusobanurirwa abo ireba kandi abo ‘ni abaturage mbere na mbere’.

Akamaro ko gusobanurira abaturage politiki yo gukumira no kurwanya ibiza kari mu buryo bwinshi.

Iyo bamaze kuyumva, ntibatinda kumva n’akamaro ko kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kandi bakabishishikariza n’abandi.

Indi nyungu ni uko ‘batitwaramo Leta umwikomo’ ngo ibavanye kuri gakondo cyangwa ngo yirirwa ibasiragiza.

Mu mwaka wa 2018, nabwo hari imvura nyinshi yibasiye ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bwawo bwimuye abaturage bari batuye mu bice biri mu bishanga byo muri Kigali, bashakirwa aho batuzwa mu nkengero zawo, ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Nyuma y’imyaka hafi itanu ibyo bibaye, abo baturage barashima Leta ko yabarokoreye ubuzima, bakaba babayeho neza batikanga ko imvura iri bubacunshumukane mu gishanga bo n’ababo.

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi Habinshuti Philippe avuga ko politiki yo gukumira no kurwanya ibiza igamije kugaragaza ibikenewe, uko byakorwa n’uruhare rwa buri wese.

Habinshuti Philippe

Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango itari iya Leta iharanira kurengera ibidukikije witwa Vuningoma Faustin yabwiye RBA ko n’ubwo politiki yo gukumira no guhangana n’ibiza ari nziza ariko ikwiye kujyanirana n’ubukangurambaga bugamije gutuma buri wese yumva inshingano ze mu kuyishyira mu bikorwa.

Perezida Kagame asa n’uwakomoje kuri iyi ngingo ubwo yasuraga abatuye Rubavu mu mpera z’Icyumweru gishize.

Icyo gihe yabwiye  Abanyarwanda ko nibafatanya bazatsinda ibiza nk’uko n’ibindi bibazo by’igihugu cyabo bafatanyije bakabitsinda.

Yabijeje ko Leta yabo izakomeza kubaba hafi kandi abashegeshwe n’ibiza bakazashumbushwa.

Ibiza byabaye mu Ntara y’Uburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’igice gito cy’iy’Amajyepfo byahitanye abantu 135.

Byasenye inzu 5,963, bisaga 20,326 badafite ahabo ho gukinga umusaya.

Guverinoma y’u Rwanda yahise itabara itanga ibiribwa bibarirwa muri toni 420 byo kugoboka abaturage ngo babe babonye icyo bashyira mu nda.

TAGGED:AbaturagefeaturedGuverinomaIbizaImpugukeKagameMinisiteriRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jeannette Kagame Yashimye Umutima W’Urukundo Uranga Ababyeyi B’Abagore
Next Article Ubushinwa Bwahanishije Umunyamerika W’Imyaka 78 Gufungwa Burundu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?