Inama Minisiteri Y’Ubuhinzi Igira Abahinzi Muri Iki Gihe Cy’Imvura Idasanzwe

Imvura iri kugwa muri Gashyantare, 2022 ntisanzwe. Ni imvura Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere gitangaza ko izaba nyinshi kugeza mu mataliki yegereza aya nyuma y’uku kwezi. Minisiteri y’ubuhinzi yabwiye Taarifa ko n’ubwo imvura iri kugwa ari nyinshi ikaba yakwangiza imyaka, isaba abaturage kwita ku yo basaruye harimo ibigori.

Umuvugizi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi witwa Eugene Kwibuka avuga ko mu gihe cy’imvura abahinzi bagombye gukomeza  kwita ku gutuma amazi atabasenyera ariko nanone ngo ni ngombwa ko n’uwo bafite barangije gusarura bawurinda.

Ati: “Tugira inama abahinzi ko aho bahinze ibigori mu gihembwe cy’Ihinga gishize cya 2022A bahahinga ibishyimbo cyangwa soya, naho mu gihembwe dutangiye cy’Itumba (2022B), ibigori bakabihinga mu bishanga no mu byanya byuhirwa aho bitari byahinzwe ubushize.”

Ibigori biri gusarurwa bigomba kubikwa neza ntibizane uruhumbu

Ku rundi ruhande, uyu muyobozi asaba abahinzi gukora uko bashoboye ibigori basaruye bikitabwaho bikarindwa uruhumbu.

- Kwmamaza -

Uruhumbu ni ikibazo kubera ko uretse no kuba rwica ibigori, umuhinzi agasonza, niyo ibyo bigori biriwe n’umuntu cyangwa itungo bimuhitana.

Mu gihe turimo cy’imvura y’Itumba abahinzi bagirwa inama yo kwita ku musaruro baba bejeje igihe basarura.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Eugene Kwibuka avuga ko undi muvuno abahinzi baca muri iki gihe ari uguhinga imyaka yishimira amazi kandi igahingwa hakiri kare.

Eugene Kwibuka

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko ku bijyanye n’uko hari abatarejeje mu gihembwe gishize kubera izuba ryabaye ryinshi ngo  ni byiza ko muri iki gihembwe bakora  k’uburyo ubuso bwose bushobora guhingwa bwahingwa hakiri kare.

Ibi bizatuma baziba  icyuho cyatewe n’aho imyaka iteze mu gihembwe cy’ihinga gishize cya 2022A.

Mu mpera za Mutarama, 2022, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko hagati ya Mutarama na Gashyantare 2022 hateganyijwe imvura iringaniye muri rusange, ariko ‘hari aho ishobora kuzaba nyinshi’ hashingiwe ku miterere yaho.

Iki kigo cyateganyaga  ko ingano y’imvura iri hejuru iteganyijwe hirya no hino mu gihugu muri Mutarama na Gashyantare 2022 iri hagati ya milimetero 250 na milimetero 300, mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, iburengerazuba bw’uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rutsiro n’amajyepfo y’uturere twa Karongi, Ruhango na Gisagara.

Ahandi iyi mvura iri kugwa cyane ni i Burasirazuba bw’Akarere ka Nyabihu n’aka Rulindo n’igice gito cy’akarere ka Nyanza na Huye.

Imvura iri hagati ya milimetero 200 na milimetero 250 yo iteganyijwe henshi mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi na Huye, amajyepfo ya Muhanga, Nyabihu, Ngororero, Rulindo, Burera na Gakenke n’amajyaruguru y’akarere ka Gasabo.

Iyi mvura ni nyinshi kandi iri kugwa mu buryo butari busanzwe

Iri kugwa  kandi mu gice cy’Amajyaruguru y’i Burasirazuba y’Akarere ka Rutsiro ndetse no mu gice cy’Amajyepfo y’i Burasirazuba bw’Akarere ka Rwamagana.

Ni mu gihe imvura iri hagati ya milimetero 150 na milimetero 200 yo iri kugwa mu Turere twa Musanze, Rubavu, Kamonyi na Burera, Amajyaruguru y’Akarere ka Nyabihu, Muhanga, Bugesera, Rulindo, Ngoma na Gicumbi n’uduce dusigaye tw’Uturere twa Rwamagana, Nyanza, Nyanza, Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge.

Nk’uko bimaze kumenyerwa, imvura nke izaba iri hagati ya milimetero 100 na milimetero 150 iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, i Burengerazuba bw’Akarere ka Rwamagana, Bugesera na Kirehe ndetse n’iburengerazuba bwa karere ka Gasabo.

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’Ikirere cyo kigira inama Abanyarwanda n’abafatanyabikorwa bose gushingira kuri iri teganyagihe mu igenamigambi yabo ya buri munsi; cyane ko imvura iteganyijwe hamwe ishobora kubangamira imirimo y’isarura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version