Abanyarwandakazi Bagiye Kumurika Ubukorikori Bwabo

Ku wa Gatanu Taliki 18, Werurwe, 2022 muri imwe muri Hotel z’i Kigali hazamurikirwa ibikorwa abagore b’Abanyarwandakazi bakoze. Hazaba ari mu rwego rwo kugira ngo bamwe bigire ku bandi kandi babonereho umwanya wo gufatanya mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Christel Intaramirwa uri mu bateguye iki gikorwa avuga ko kiriya gikorwa kizitabirwa n’abagore 40 bakora mu nzego zitandukanye.

Barimo abikorera ku giti cyabo mu nzego zirimo ubucuruzi, ubukorikori, abo mu miryango itari iya Leta n’abandi.

Ririya murikagurisha baryise Le Village de la Femme, kikaba ari igikorwa cyateguwe n’Abanyarwandakazi babiri.

- Advertisement -

Mu bafatanyabikorwa muri iri murikagurisha hazaba harimo abafatanyabikorwa nka Banki ya Kigali, RSSB, MTN, ACCESS Bank na  Rwandair n’ibindi bigo.

Ni imurikagurisha ryateguwe n’abagore babiri bavukana ari bo Mutumwinka Aretha na Intaramirwa Chrystel.

Mutumwinka Aretha(yambaye umuhondo) na Intaramirwa Chrystel.

Bateganya ko iki gikorwa kizaba ari ngarukamwaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version