Amafoto: Kainerugaba Muri Kigali Arena

Nyuma kuva gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yahise akomereza muri Kigali Arena aho yerekaniye ubuhanga bwe mu gukina Basketball.

Hari amafoto yagaragaye ari gutera umupira mu nkangara abandi bakinnyi ba  Basketball bateramo iyo bashaka gutsinda ibitego.

Mu gitondo yasuye Urwibutso rwa Gisozi

Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Kabiri yari yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo avuga ko ibyahabereye bidakwiye kuzongera kuba ukundi.

Yashimye Leta y’u Rwanda ko yashyizeho inzibutso kugira ngo zizafashe ibisekuru bizaza kumenya ko mu Rwanda higeze kuba Jenoside yakorewe Abatutsi bityo birinde icyayiteye.

- Advertisement -
Ni umugabo muremure waberwa no gukina Basket

Nyuma y’igihe gito yari amaze avuye  mu Rwanda guhura na Perezida warwo Paul Kagame, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba kuri uyu wa Mbere taliki 15, Werurwe, 2022 yagarutse mu Rwanda kuganira nawe ku zindi ngingo zirebana no kunoza umubano hagati y’u  Rwanda na Uganda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ni umuhungu wa Perezida Museveni, umujyanama we mu bya gisirikare ndetse akaba ari nawe Mugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe, kuri uyu wa Mbere yakiriwe na bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version