Abanyarwandakazi Biyemeje Kunganira Leta Mu Kubaka Amahoro

Umwe mu myanzuro abagore bahagarariye abandi mu Ihuriro Rwanda Women’s Network baherutse kwiyemeza kuzakomeza gushyiramo imbaraga ni uwo gukorana n’inzego za Leta mu kubaka amahoro. Babibwiye Taarifa nyuma y’umwiherero w’iminsi ibiri bamaze biga ku masezerano y’umuryango w’Abibumbye akubiye mu ngingo yiswe Article 1325 isaba ibihugu kwimikaza amahoro n’umutekano mu babituye n’ahandi ku isi hibanzwe ku ruhare rw’umugore.

Marry Balikungeri uyobora uyu muryango avuga ko kimwe mu byabahuje cyari ugusobanukirwa mu buryo burambuye ibikubiye muri iriya Ngingo, bakareba uko mu Rwanda ishyirwa mu bikorwa kandi bakiyemeza kuzakomeza gukorana na Leta kugira ngo ibiyikubiyemo bikorwe.

Ati: “ Nyuma yo gusuzuma iriya ngingo twasanze twari turi muri uriya mujyo kandi nanone ibintu byose dukora twasanze bigenda byerekeza k’uguha Umunyarwanda amahoro. Byerekeza no kubaka Umuryango nyarwanda.”

Marry Balikungeri aganira na Taarifa

Balikungeri yavuze kugira ngo bazakore akazi kabo neza, byabaye ngombwa ko buri muryango wa Sosiyete Sivile wiyemeza gukorana mu buryo bya bugufi kandi mu buryo buboneye  na Rwanda Women’s Network kugira ngo hatazabaho gutatanya imbaraga.

- Advertisement -

Avuga ko ibyo bazageraho bizaba umusanzu bazafashamo Leta y’u Rwanda kugira ngo ikomeze kugera ku ntego yiyemeje kugeraho zikubiye mu biteganywa n’iriya ngingo.

Buri gihugu kiri mu byiyemeje gukurikiza ibikubiye muri iriya ngingo, kigira umwanya wo gusobanurira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu uko cyashyize mu bikorwa ibyayo.

Ikindi abagize Rwanda Women’s Network bavuga ko biyemeje kugeraho muri iki gihe ni ugukorana n’abafatanyabikorwa b’Uturere rw’u Rwanda mu iterambere bibumbiye mu kitwa JADF ( Joint Actions Development Forum), kugira ngo imigambi ya Leta y’ibikorwa byubaka ubumwe n’amahoro mu Banyarwanda bigerweho.

Ihuriro JADF rigizwe n’abitwa ‘abavuga rikijyana’, bakorera mu nzego zitandukanye.

Harimo abikorera ku giti cyabo, abanyamadini, sosiyete sivile, n’abandi bakorera mu Turere ariko badufitiye akamaro mu buryo runaka.

Donatha Gihana umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi ya Rwanda Women’s Network

Abaririmo barahura bakaganira k’ubuzima bw’Akarere bakungurana ibitekerezo mu bwisanzure kugira ngo baze kugera ku myanzuro izashyirwa mu bikorwa ku nyungu z’abagatuye.

Ku byerekeye ingingo ya 1325 yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye, Marry Balikungeri yavuze ko ibiyikubiyemo ari ibintu biganisha k’ukubaka amahoro ariko ngo u Rwanda rwo rwatangiye kubikora no kubishyira mu bikorwa mbere y’uko UN ibitorera bikagirwa ingingo ireba amahanga.

Ati: “ Mu mwaka wa 2000 ubwo yatorwaga hari bamwe muri twe bari i New York kandi icyo gihe mu Rwanda twari mo dushyiraho uburyo bwo kwivana mu bibazo twari twasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi harimo ba Gacaca yari igamije ubutabera bwunga, mu yandi magambo, Gacaca yari ubutabera buzana amahoro.”

Bamwe mu bagore bagize Ihuriro Rwanda Women’s Network batanga ibitekerezo

Avuga ko muri kiriya gihe, hari amategeko y’u Rwanda yari arimo kuvugururwa kugira ngo ashyire umugore ku isonga.

Umuyobozi wa Rwanda Women’s Network, asaba inzego za Leta gukomeza gukorana nabo kugira ngo igihe cyose bibaye ngombwa ko bicarana bakiga ku bifitiye inyungu Umunyarwandakazi ntibazajye babura.

Ingingo ya 1325 ivuga ko uruhare rw’umugore mu gukumira amakimbirane, guhosha amakimbirane no kubaka umuryango w’abantu bazahajwe n’ingaruka z’amakimbirane ari runini.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Guverinoma iruyobora yashyizeho uburyo butandukanye bwo kureba ko ruriya ruhare rushyirwa mu bikorwa kandi bikagaragarira bose.

Byakozwe binyuze muri Politiki n’amategeko biha umugore urubuga rwo kwerekana ibyo ashoboye, kandi agahabwa imyanya mu nzego zifata cyangwa zishyira mu bikorwa ibyemezo runaka bya politiki.

Umukozi wa Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango witwa Emmanuel Ntagozera wari watabiriye inama y’Ihuriro Rwanda Women’s Network ku munsi wa mbere yavuze ko uruhare rw’umugore mu kunga abatuye isi ari ingenzi.

Ntagozera yavuze ko uruhare rw’umugore mu guteza imbere umubano mwiza mu bantu  atari uko Abanyarwandakazi bo muri Polisi cyangwa mu ngabo bajya kugarura amahoro hanze y’u Rwanda ahubwo ngo no kuba bazi kumvisha abandi ko impuhwe no kubabarira ari ingenzi mu bantu, nabyo biri mu bigira uruhare mu kubanisha abantu.

Ati: “ Ureba neza abona akamaro k’umugore ndetse no kuba ari benshi mu bagize umuryango nyarwanda ni ikintu cyerekana akamaro kabo mu mubano mu bantu.”

Kuri we kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abagore biyemeje kurera abana basigaye ari ikintu cyerekana ko bagize kandi bagifite uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bihari hagamijwe ko igihugu gitekana.

Ku rundi ruhande, Leta y’u Rwanda yaje gusanga ari ngombwa ko hashyirwaho politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye hagamijwe ko ubushobozi bw’abagore n’abakobwa bugaragazwa kandi bukagirira akamaro na basaza babo.

Ni politiki yagaragaje umusaruro kubera ko kugeza ubu( mu mwaka wa 2022) abagore bari mu Nteko ishinga amategeko bangana na 61.3%, abagabo bangana na 38.7%.

Muri Nama y’Abaminisitiri abagore bangana na 55% n’aho abagabo bangana na 45%.

Mu rwego rw’ubucamanza abagore bangana na 51% bangana na 49%.

Abagore bafite umwanya wa Guverineri na ba Meya b’uturere n’Umujyi wa Kigali bangana na 40% n’aho abagabo bangana 60%.

Ku rwego rwa Njyanama z’Uturere abagore bangana na 46.1% n’aho abagabo bangana na 60.9%.

Njyanama z’Imirenge abagore bangana na 47.8% n’aho abagabo bangana na 52.2% n’aho abagore bangana na 47.3% nibo bari mu njyanama y’Akagari mu gihe abagabo bangana na 52.7%.

Imibare ku ruhare rw’abagore mu nzego z’imiyoborere

Umukozi muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Emmanuel Ntagozera avuga ko Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho uburyo bwo gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa binyuze mu bihano biremereye birimo no gushyira amazina y’abahamijwe biriya byaha ku karubanda.

Icyo imibare yerekana ku iterambere ry’umugore wo mu Rwanda:

Mu Mibare : Umugore Mu Rwanda Ahagaze Ate ?

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version