Sobanukirwa Uko Amazi Ya JIBU Atunganywa

Guhera mu mwaka wa 2018 kuzamura, hari abakiliya b’uruganda rutunganya kandi rukagurisha amazi rwitwa JIBU(Ni ijambo ry’Igiswayile rivuga Igisubizo) bacyemangaga ubuziranenge bw’aya mazi.

Bavugaga atujuje ubuziranenge.

Icyakora Taarifa yasanze uko amazi ya JIBU atunganywa bituma akwiye kwizerwa.

Mu rugendo shuri ubuyobozi bw’ikigo gitunganya amazi ya JIBU bwateguye rwo kwereka itangazamakuru amashirakinyoma y’uko ariya mazi atunganywa, byagaragaye ko atunganywa binyuze mu nzira zizewe.

- Advertisement -

Idriss Habiyaremye ushinzwe kwamamaza ibyo JIBU ikora mu Rwanda no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yavuze ko bafata amazi asanzwe bakura kuri robine atangwa na WASAC agatunganywa binyuze mu byuma byabugenewe kugira ngo abe yujuje ubuziranenge.

Ati: “Amazi amwe tuyakura aho amazi asanzwe ava, muri robine ubundi akayungururwa, bakavanamo imyanda igaragarira amaso, nyuma akajyanwa mu mashini zica udukoko. Nyuma ashyirwa mu cyuma kiyagarurira ibiranga amazi meza ubundi akazashyirwa mu macupa asa neza kandi akwiye kunyobwa.”

Uwamahoro Rehema uhagarariye abacuruza amazi ashima abatangije uriya mushinga kuko wahaye abantu akazi.

Yanenze bamwe mu batanga serivisi nk’iyabo babicira izina ‘brand’ bahatuma amazi yabo atakarizwa icyizere.

Asaba abacuruza amazi ya JIBU kujya batanga fagitire kugira ngo hatazagira uwiyitirira ko acuruza amazi ya JIBU kandi atari byo.

Abakozi bize ubutabire nibo bakoreshwa mu gutunganya amazi ya JIBU

Icyakora avuga ko bitabuza ko amazi yabo agurwa kuko aba yujuje ubuziranenge kandi ngo bazakomeza kuyaha abayashaka bose uko bikwiye.

Iki kigo gifite ahantu  57 mu Rwanda hatunganyirizwa amazi ya JIBU,  muri Kigali honyine hari ahantu 33.

Ushinzwe ibikorwa muri JIBU Rwanda witwa Tuyisenge Bruno  avuga ko  ikibazo babanje kugira ari ukumvisha Abanyarwanda akamaro ko kunywa amazi atunganyijwe batanyoye amazi atetse.

Ati: ” Icyo twabanje gukora ni ukumvisha abantu akamaro ko kunywa amazi atunganyijwe bakava ku mazi atetse. Byabanje kugorana ariko imibare yerekana ko bagenda babyumva gahoro gahoro.”

Ku  munsi muri rusange  batunganya amazi angana na Litiro 10,000 ariko ngo hari ubwo amazi atunganywa ashobora kwiyongera bitewe n’uko abantu bayacyeneye ahantu runaka.

Jeanne Cyuzuzo ukora muri JIBU ushinzwe kwamamaza ibikorwa.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version