Abanyarwandakazi Boherejwe Kugarura Amahoro Ku Isi Baravugwa Imyato

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ishami ry’ibikorwa byo kugarura amahoro aho yabuze, Jean Pierre Lacroix yashimye uruhare Abanyarwandakazi mu kugarura amahoro aho boherejwe.

Barimo abasirikare n’abapolisi  bakorera hirya no hino ku isi.

Lacroix yashimye uruhare rwabo cyane cyane  mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yabivuze kuri uyu wa Kane, Taliki ya 01, Nzeri, 2022  ubwo yakiraga mu Biro bye uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Gatete Claver n’umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP) Felix Namuhoranye.

- Advertisement -
Abapolisi n’Abasirikare b’Abanyarwandakazi bashimirwa uruhare bagira mu kubugangabunga amahoro ku isi

DIGP Namuhoranye ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye ihuza abakuru ba Polisi z’ibihugu (UNCOPS).

Namuhoranye yashimangiye ubushake bw’u Rwanda bwo gutanga umusanzu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Hagati aho kandi  DIGP Namuhoranye yahuye kandi n’abayobozi ba Polisi ya Suwede na Zimbabwe .

Komiseri Hakan Wall uyobora Polisi muri Suwede  mu ishami rishinzwe ibikorwa mpuzamahanga akaba n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, yashimye ubufatanye hagati ya Suwede n’u Rwanda cyane cyane mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Hagati aho u Rwanda na Suwede byashyizeho itsinda ryihariye rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bise (SPT-GBV) rikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

U Rwanda rufite amatsinda atatu agizwe n’abapolisi muri MINUSCA; arimo imitwe ibiri y’Abapolisi ikora ibikorwa byo kurinda umutekano n’ituze rusange ry’abaturage (FPUs) hamwe n’umutwe w’abapolisi ushinzwe kurinda abayobozi by’umwihariko (PSU).

Bose hamwe ni abapolisi  460.

Hakan yashimye ubunyamwuga bw’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro cyane cyane mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina agaragaza ko hakenewe guteza imbere ubufatanye.

DIGP Namuhoranye yashimye ubufatanye buriho, asobanura ubushake bw’u Rwanda n’ubushobozi bwo gutanga ‘ubumenyi bwihariye’ mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kugira ngo birusheho gutanga umusaruro ku mibereho myiza y’abaturage no hanze ya Repubulika ya Centrafrique.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version