Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwandakazi Boherejwe Kugarura Amahoro Ku Isi Baravugwa Imyato
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abanyarwandakazi Boherejwe Kugarura Amahoro Ku Isi Baravugwa Imyato

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 September 2022 7:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ishami ry’ibikorwa byo kugarura amahoro aho yabuze, Jean Pierre Lacroix yashimye uruhare Abanyarwandakazi mu kugarura amahoro aho boherejwe.

Barimo abasirikare n’abapolisi  bakorera hirya no hino ku isi.

Lacroix yashimye uruhare rwabo cyane cyane  mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yabivuze kuri uyu wa Kane, Taliki ya 01, Nzeri, 2022  ubwo yakiraga mu Biro bye uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Gatete Claver n’umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP) Felix Namuhoranye.

Abapolisi n’Abasirikare b’Abanyarwandakazi bashimirwa uruhare bagira mu kubugangabunga amahoro ku isi

DIGP Namuhoranye ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye ihuza abakuru ba Polisi z’ibihugu (UNCOPS).

Namuhoranye yashimangiye ubushake bw’u Rwanda bwo gutanga umusanzu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Hagati aho kandi  DIGP Namuhoranye yahuye kandi n’abayobozi ba Polisi ya Suwede na Zimbabwe .

Komiseri Hakan Wall uyobora Polisi muri Suwede  mu ishami rishinzwe ibikorwa mpuzamahanga akaba n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, yashimye ubufatanye hagati ya Suwede n’u Rwanda cyane cyane mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Hagati aho u Rwanda na Suwede byashyizeho itsinda ryihariye rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bise (SPT-GBV) rikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

U Rwanda rufite amatsinda atatu agizwe n’abapolisi muri MINUSCA; arimo imitwe ibiri y’Abapolisi ikora ibikorwa byo kurinda umutekano n’ituze rusange ry’abaturage (FPUs) hamwe n’umutwe w’abapolisi ushinzwe kurinda abayobozi by’umwihariko (PSU).

Bose hamwe ni abapolisi  460.

The UN Under Secretary General for Department of Peace Operations, Jean Pierre Lacroix has lauded the performance of Rwandan peacekeepers in peace support operations. https://t.co/s37GXO52r6 pic.twitter.com/DXgKxMWejl

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) September 2, 2022

Hakan yashimye ubunyamwuga bw’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro cyane cyane mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina agaragaza ko hakenewe guteza imbere ubufatanye.

DIGP Namuhoranye yashimye ubufatanye buriho, asobanura ubushake bw’u Rwanda n’ubushobozi bwo gutanga ‘ubumenyi bwihariye’ mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kugira ngo birusheho gutanga umusaruro ku mibereho myiza y’abaturage no hanze ya Repubulika ya Centrafrique.

TAGGED:AbanyarwandakaziAmahoroPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CANAL+ Yongereye Iminsi Ya Poromosiyo Ku Mikino Ya UEFA Champions League
Next Article Umwaka Urushize Jay Polly KABAKA Atabarutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?