Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwandakazi Nibo Bacuruzwa Kenshi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanyarwandakazi Nibo Bacuruzwa Kenshi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 January 2023 7:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB,  ruherutse gutangaza ko hagati y’umwaka wa 2020 n’umwaka wa 2022 mu Banyarwanda 150 bacurujwe,  abenshi ari abagore.

Mu mwaka wa  2020 uru rwego rwakiriye ibirego 33 by’abantu bakorewe icuruzwa byari birimo abantu 36 bacurujwe. Abagabo bari barindwi(7), abagore ari 29.

Mu mwaka wakurikiyeho ni ukuvuga uwa 2021, imibare yariyongereye igera ku bantu 66 bakorewe icuruzwa.

Muri bo abagabo ni 22, abagore bakaba 44. Icyo gihe ibirego byagejejwe kuri ruriya rwego byari 17.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu mwaka wa 2022, abacurujwe bari 48 barimo abagabo batandatu(6) n’abagore 42.

Iyi mibare yerekana ko abagore cyangwa abakobwa ari bo bibasirwa n’abagizi ba nabi bacuruza abantu.

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buvuga ko mu bantu bacurujwe, abagera kuri 68 bafite imyaka iri munsi ya 18, mu gihe abandi 68 bafite hagati y’imyaka 18 n’imyaka 30 y’amavuko naho abandi 14 bari hejuru y’imyaka 30 y’amavuko.

Mu mwaka wa 2020, abacurujwe bafite munsi y’imyaka 18 y’amavuko  bari abantu 15, naho abafite imyaka iri hagati ya 18-30 bari 17 mu gihe abarengeje imyaka 30 bari bane(4).

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2021, Abanyarwanda 27 nibo bacurujwe bafite munsi y’imyaka 18, naho abandi 32 bari  bafite hagati y’imyaka 18-30 mu gihe barindwi(7) bari bafite imyaka iri hejuru ya 30.

- Advertisement -

Imibare ya RIB y’umwaka ushize(2022) igaragaza ko abantu 26 bari munsi y’imyaka 18 ari bo bacurujwe, mu gihe abandi bantu 19 bari hagati y’imyaka 18-30 bacurujwe naho batatu(3) bari hejuru y’imyaka 30 akaba aribo bakorewe ibi bikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

Abagenzacyaha bavuga ko Abanyarwanda[kazi] benshi bacuruzwa muri Aziya no mu Burasirazuba bwo hagati.

Icyakora hari n’abacuruzwa Mu Burengerazuba bwa Afurika.

Mu mikoranire n’izindi nzego cyane cyane Polisi mpuzamahanga, Abanyarwanda 41 bagaruwe mu Rwanda bavanywe mu bihugu birimo ibyo muri Aziya n’Uburasirazuba bwo Hagati aho bari barajyanywe gucuruzwa.

Abenshi bavanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Qatar.

Mu bagaruwe mu Rwanda mu myaka itatu ishize, 11 bagaruwe  mu mwaka wa 2020 mu gihe mu mwaka wa 2021 hagaruwe 11 nanone naho mu mwaka ushize wa 2022 hagarurwa Abanyarwanda 19.

Hari Abanyarwanda 24 bafatiwe  ku bibuga by’indege  no ku mipaka bajyanywe gucuruzwa mu bihugu bya Aziya, Uburasirazuba bwo Hagati ndetse no mu Burengerazuba bwa Afurika.

Mu kiganiro Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr. Murangira B Thierry yahaye The New Times yavuze ko  bamwe mu bagaruwe, baje kongera guhimba andi mayeri birangira basubiye muri biriya bihugu.

Bamwe muri bo ngo bafata RIB nk’intambamyi ishaka kubabuza iterambere bari buzabonere iyo mu mahanga.

Iyi myumvire ituma iyo babonye uburyo bahita bongera bagasubira iyo bavanywe.

Dr. Murangira avuga ko hari ingamba zafashwe mu guhashya abantu bakora ubucuruzi bw’abantu.

Ibi ngo biri mu byatumye uyu mubare ugabanuka mu mwaka wa 2021.

Kuri ubu kandi RIB ikomeje kubaka ubushobozi mu bijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa n’abacuruza abantu babizeza buruse (scholarships) no kujya mu nama (conferences) zikomeye ngo zirimo amafaranga.

Ikindi ni uko ishami ry’Ubugenzacyaha rishinzwe gukumira ibyaha rimaze igihe rikora ubukangurambaga mu mashuri n’;ahandi ribwira abanyeshuri amayeri akoreshwa n’abacuuza abantu.

Ni mu rwego rwo kubaburira ngo bajye bagira amakenga babivumbure hakiri kare.

Abagurisha abantu, akenshi babarehereza ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook.

Jya witondera FACEBOOK…

FACEBOOK niyo mbuga nkoranyambaga ibaho abantu b’inzego zose. Abize, abatarize, abakire, abakene, intiti n’abatari zo…Ibi bituma abafite umutima wa kinyamaswa bayikoresha mu byaha birimo no gucuruza abantu.

Mu mwaka wa 2019, ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Amerika kitwa Apple cyari kigiye gukura Facebook mu bubiko bwacyo ( App Store) kugira ngo abantu batazongera kuyikoresha nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko Facebook yabaye indobani nziza abagizi ba nabi bakoresha baroba abakobwa bo gucururiza mu Burasirazuba bwo Hagati Bwa Aziya.

Iby’uko Facebook yari igiye gukurwa ku isoko rya Apple byatangajwe n’Ikinyamakuru The Wall Street Journal nyuma y’amakuru yerekana iby’icuruzwa ry’abantu ryakorwaga n’abantu bakoresha Facebook muri Aziya n’ahandi ku isi yatangajwe na BBC.

The Wall Street Journal (The WSJ) yabonye kandi isesengura inyandiko yakuye mu bakozi ba Facebook zisobanura mu buryo burambuye uko abakozi bayo bahoraga bashakisha abantu bifuza abandi bo gucururiza mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ijambo Uburasirazuba bwo Hagati rikubiyemo amerekezo y’isi aherereyemo ibihugu bya Turikiya, Cyprus, Syria, Lebanon, Iraq, Iran, Israel, Jordan, Misiri, Sudani, Libya, Saudi Arabia, Kuwait, Yemen, Oman, Bahrain n’ibindi.

Mu iperereza, byagaragaye ko hari abakozi  ba Facebook bakorananga n’abantu runaka bari hirya no hino bakababaza niba bifuza abakozi bo mu rugo kandi mu by’ukuri abo bitaga abakozi bo mu rugo barageraga muri biriya bihugu bagahindurwa indaya zicuruzwa ku nyungu z’abandi.

Ikinyamakuru WSJ kivuga ko n’ubwo hari zimwe muri paji za Facebook zikoreshwaga na bariya bantu zasibwe, ariko Facebook yagombye gushyiraho uburyo bukumira ko biba.

Hejuru y’ibi, ikibabaje ni uko bariya bagizi ba nabi bahitaga barema indi paji yo gukoreraho ariya mahano, kandi Facebook ikabihorera.

Umuvugizi wa Facebook yabwiye DailyMail.com ko bakoze uko bashoboye ngo bahagarike biriya bikorwa kandi ko ngo  bongereye umubare w’abakozi bashinzwe kubikumira.

Email ye ivuga ko ‘ imikorere ya Facebook yemewe n’ibigo bikomeye n’Imiryango irimo n’uw’abibumbye kandi ko itemerera abantu gukoresha ikoranabuhanga ngo banyunyuze imitsi y’abandi.’

FACEBOOK igomba guhitamo amafaranga n’ubunyangamugayo…

N’ubwo mu buvugizi bwayo bavuga ko bakora uko bashoboye ngo bakumire ibyo kwifashisha Facebook mu gucuruza abantu, ku rundi ruhande abashinzwe ubucuruzi muri kiriya kigo baba bahangayikishijwe n’igihombo.

Kugira ngo ikomeze yinjize amadolari, bisaba ko abakoresha Facebook bahabwa ubwisanzure mu byo bandika kandi ntibafungirwe paji zabo.

Kuba Facebook ifite uburyo yamamariza abantu bikayinjiriza, iyo abayikoresha bafungiwe paji bituma bayivaho bityo n’umubare w’abahabwa ubutumwa bwamamaza ukabanuka kandi iyi ni inzira iganisha ku gihombo.

Hari umwe mu bahoze ari abakozi bakuru ba Facebook uvuga ko ubuyobozi bwa Facebook budakunda gutinda cyane ku icuruzwa ry’abantu riba hagati y’abo muri Afurika no muri Aziya ahubwo ibona ko ari kimwe mu bigize ‘business.’

Babyita ‘ the cost of doing business’.

Uyu muntu yitwa  Brian Boland yahoze ari Visi Perezida wa Facebook aza kwegura.

Ikindi ni uko kuba  Apple itarahagaritse Facebook nabyo ari ibyo kwibazwaho!

Nta mpamvu yigeze itanga yatumye yisubira ku cyemezo yari yarafashe mu mwaka wa 2019.

WSJ yaje gusanga no kuri Instagram( iyi nayo ni serivisi ya Facebook) n’aho harakorerwaga buriya bucuruzi bw’abantu.

Yaba Facebook yaba na Instagram , amayeri yo kugurisha abantu ngo babe abacakara mu by’ubusambanyi ni amwe!

Nyuma  yo gukora umwirondoro wa buri muntu no gushyiraho ifoto ye, abakoraga buriya bucuruzi bemeranyije ku kirango kihariye( hashtag) cyabamenyeshaga ko runaka azaba umucakara mu by’ubusambanyi( sex slaves).

Ikindi kiri muri ibi ni uko hari ibihugu bimwe birimo abakobwa cyangwa abahungu batize ngo bamenye neza ibikubiye mu magambo acishwa ku mbuga nkoranyambaga, bityo ikibazo cy’ururimi kikaba  ikiraro kibaganisha ku bibazo.

Uko itegeko risobanura gucuruza abantu…

Itegeko risobanura icuruzwa ry’abantu nk’igikorwa cyose gikozwe n’umuntu hagamijwe gushaka inyungu, uha cyangwa ushakira undi akazi, utwara, wimura, uhisha cyangwa wakira undi muntu, hakoreshejwe ibikangisho, imbaraga cyangwa ubundi buryo bwose bw’agahato.

Rivuga kandi ko bishobora kuba ishimuta, uburiganya, ubushukanyi, kumubonerana kubera ububasha umufiteho cyangwa kubera ko ari umunyantege nke, gutanga cyangwa kwakira ubwishyu cyangwa inyungu kugira ngo umuntu ufite ububasha ku wundi muntu yemere.

TAGGED:AbagoreAbakobwaAfurikaAziyaFacebookfeaturedGucuruzaMurangiraRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abagore B’Abanyamulenge Bandikiye Umugore Wa Tshisekedi Ngo Abavuganire
Next Article Gakenke: Yatemye Umugabo Waje Kumusambanyiriza Umugore
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?