Abanyarwandakazi ‘Ntibagishaka’ Kubyara

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Abagore bagabanyije igihe bumva bifuza kongera kubyarira. Ifoto: Umubyeyi uri konsa umwana.

Ni ibyemezwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, cyemeza ko imibare yacyo yerekana ko abagore batifuza kuzongera kubyara bangana na 47%.

Ubwo bushakashatsi buri kiswe Rwanda Demographic and Health Survey bwemeza ko abagore bangana na 36.8% bavuze ko bifuza kongera kubyara mu myaka iri hejuru y’ibiri naho abangana na  13.2 % bavuga ko bifuza kuzongera kubyara mu myaka ibiri iri imbere.

Mbere na mbere, iyo mibare (47%)  iva mu bushakashatsi ku mibereho y’ingo bwitwa Rwanda Demographic and Health Survey (RDHS), kandi  ireba abagore bari mu bashakanye cyangwa babyaye nibura umwana umwe, si abagore bose muri rusange.

Benshi muri bo bavuga ko batifuza kongera kubyara cyangwa bifuza kubihagarika burundu, mu gihe abandi baba bashaka gutegereza hagacaho igihe kirekire.

Mu mpamvu zibatera gutangaza batyo, harimo n’uko ubukungu muri iki gihe bugoye ingo nyinshi. Kuzamuka kw’iby’ibanze ingo zikenera birmo igiciro cy’ibiribwa ku isoko, kutabon amafaranga ahagije yo kwishyurira abana amashuri, kubavuza neaza kandi ku gihe ndetse n’ubukode biri mu bigora ababyeyi biganjemo abagore.

Iyi mpamvu ituma ababyeyi bumva ko kubyara abana bake ari byo byorohereza ingo kubona ibyo kubitaho.

Nta mubyeyi wishimira kubona umwana we yicira isazi mu jisho

Indi mpamvu abahanga batanga itera abagore benshi kuba baretse kubyara ni uko muri bo hari benshi bagikurikiranye amashuri ya za Kaminuza bikabasaba kwiga igihe kirekire.

Kongera kubyara bishobora gutuma bahagarika amasomo cyangwa akazi.

Hari kandi n’icyifuzo cyo kubanza kwiyubakira umwuga mbere yo kongera kubyara.

Hagati aho, u Rwanda rwashyize imbaraga mu gufasha abagore, inkumi n’abangavu kubona uburyo bwiza bwo kuboneza urubyaro.

Indi ngingo iri mu bituma abagore bangana n’abari muri ririya janisha bumva kubyara bitariki ikintu kihutirwa ni uko hari abumva ko abana babyaye ari abo.

Mu bihe byashize, kubyara abana benshi byafatwaga nk’umutungo n’icyubahiro mu muryango mugari.

Gusa muri iki gihe habayeho guhinduka imyumvire aho umuryango ugizwe n’abana bake ari wo ufatwa na benshi ko wifite, mbese wishoboye , ufite ubushobozi bwo kwita neza ku bana.

Kuba Abanyarwandakazi baramaze kumenya ko kubyara abana benshi bishobora kenshi kugira ingaruka ku mugore, byatumye hari abatangira kubigendamo gake.

Hari abagore bagira ibibazo by’ubuzima bigatuma batifuza kongera gusama.

Mu rwego rw’ubukungu iriya mibare ivuze iki?

Mu myaka ya 1990, impuzandengo y’abana ku mugore umwe mu Rwanda yari hejuru y’abana batandatu.

Mu myaka iheruka, iyo mpuzandengo yaragabanutse cyane (hafi ya 3–4).

Ibi bigaragaza impinduka igaragara mu bihugu biri mu nzira y’iterambere muri iki gihe aho uburezi, ubukungu n’ubuzima biri kwiyongera, umubare w’abana ku mugore ugenda ugabanuka.

Mu Rwanda, imibare iheruka y’ibarura rusange ry’abaturage (Census 2022) yatangajwe na National Institute of Statistics of Rwanda igaragaza ko abagore bangana na hafi 51.5% naho abagabo bangana na hafi 48.5%.

Intara ibarirwamo abagore benshi ni iy’Uburasirazuba kuko ari nayo ituwe n’abaturage benshi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *