Kuri uyu wa Mbere taliki 18, Nyakanga, 2022 mu Rwanda hose hatangiye ibizami bigenewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza. Abiyandikishije bemerewe gukora biriya bizami ni abana 229,859.
Ku rwego rw’igihugu, biteganyijwe ko gutangiza ibi bizami biri bukorerwe ahantu hatatu.
Kuri uyu wa Mbere, hirya no hino mu Gihugu abanyeshuri baramukiye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.
Muri rusange uyu mwaka abanyeshuri biyindakishije mu mashuri abanza ni 229,859. #RBAAmakuru pic.twitter.com/9lowdzKvYA
— RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) July 18, 2022
Ni ku rwunge rw’amashuri rwa Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana, aha hakaba ari ho Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya ari bujye kubitangiriza ku rwego rw’igihugu.
Ahandi biri bukorerwe ni ku Rwunge rw’amashuri rwa Ngarama mu Karere ka Bugesera, ahari bube hari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi.
Aha haratangirizwa ibizami bigenewe abiga amashuri abanza n’ayisumbuye n’aho ku rwunge rw’amashuri rwa Busanza mu Karere ke Kicukiro hatangirizwe ibizami by’ibigo by’ubumenyi ngiro n’ibyigisha ikoranabuhanga,TVET & ICT.