Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Abanyeshuri 229,859 Nibo Bagiye Gukora Ibizami By’Amashuri Abanza

Published

on

Kuri uyu wa Mbere taliki 18, Nyakanga, 2022 mu Rwanda hose hatangiye ibizami bigenewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza. Abiyandikishije bemerewe gukora biriya bizami ni abana 229,859.

Ku rwego rw’igihugu, biteganyijwe ko gutangiza ibi bizami biri bukorerwe ahantu hatatu.

Ni ku rwunge rw’amashuri rwa Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana, aha hakaba ari ho  Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya ari bujye kubitangiriza ku rwego rw’igihugu.

Ahandi biri bukorerwe ni  ku Rwunge rw’amashuri rwa Ngarama mu Karere ka Bugesera, ahari bube hari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi.

Aha haratangirizwa ibizami  bigenewe abiga amashuri abanza n’ayisumbuye n’aho ku rwunge rw’amashuri rwa Busanza mu Karere ke Kicukiro hatangirizwe ibizami by’ibigo by’ubumenyi ngiro n’ibyigisha ikoranabuhanga,TVET & ICT.

Uko gahunda yo gukora ibizami iteye

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Advertisement
Advertisement