Ifu Y’Ifi: Ubundi Buryo Bwo Kurwanya Indyo Mbi Mu Bana B’u Rwanda

Ifi iri hafi gukorwamo ifu iminjirwa mu ifunguro ry'abana.

Leta y’u Rwanda itangaza ko mu rwego rwo gufasha ababyeyi kugabanya ibituma abana babo bagwingira, hagiye gutangira gahunda yo guha abana ifu y’ifi izaminjirwa mu ifunguro.

Ni ubundi buryo bw’inyunganiramirire mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire myiza y’abana, ku ikubitiro iyo fu izafasha abana bo mu Turere twa Rutsiro na Nyamasheke.

Mu bice bitandukanye, ababyeyi b’abo bana bahabwa amasomo y’uburyo iyo fu izategurirwa abana kandi mu buryo busukuye.

- Kwmamaza -

Ikinyamakuru cyandika ku bana kitwa Ijamboryumwana kivuga ko amakuru cyahawe avuga ko uwo mushinga uzatwara Miliyari Frw 1, ukazakorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga, JICA.

Umukozi w’Ikigo NCDA ushinzwe ikurikiranabikorwa witwa Henry Cyemezo avuga ko bidatinze hazerekanwa uko iyo fu ikoze n’ingamba ziriho ngo igezwe kuri bo igenewe n’akamaro kayo ku bana.

Henry Cyemezo

Ati: “Aho bigeze rero hari uwo mufatanyabikorwa. Barimo kudukorera ubushakashatsi mu Karere ka Rutsiro, kugira ngo berekane impinduka. Bazakoresha amafi aturuka mu Kivu n’isambaza. Hari abana bagaragaye mu mirire mibi, n’ababyeyi kuko no ku babyeyi hari icyo ibafasha. Vuba aha bazatwereka umwihariko w’iyo fu y’ifi.”

Avuga ko mu Karere ka Nyamasheke hari uwo yise ‘umufatanyabikorwa’ worora amafi ku bwinshi kandi ushobora gutanga ayatunganyirizwa muri izo nganda.

Ati: “Hari uruganda rw’i Nyamasheke rworora amafi, bo bakoze inyigo batwereka ko bafite ubushobozi bwo kuba bagaburira abana tuzaba twagaragaje. Ubwo rero dufite n’urundi ruzakorana n’uwo Muyapani muri Rutsiro.”

Ikindi ni uko, nk’uko Ikigo NCDA kibivuga, mu ngengo y’imari  iki kigo kizahabwa, hari igice cy’amafaranga umushinga wo gutunganya ifu y’ifi uzagenerwa.

Nibura garama 10 zonyine zishyirwa ku ifunguro ry’umwana zitanga 21% bya calcium na protein akenera buri munsi.

Calcium ni umwunyungugu utuma amagufa y’umwana akura akomeye ku rugero rwifuzwa naho protein z’amafi ( ibyubaka umubiri) zikagira akamaro mu kubaka umubiri w’umwana.

U Rwanda rusanganywe gahunda zizatuma igwingira rizamanuka rikagera  munsi ya 15% mu mwaka wa 2029 ruvuye kuri 33% ririho mu mwaka wa 2025.

Ni imibare y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR.

Hagati aho u Rwanda rusanganywe gahunda zo gukura abana barwo mu mirire mibi irimo Shisha Kibondo, Ongera, ibinini byica inzoka n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version