Abanyeshuri Babujijwe Gukoresha Umuhanda Nk’Umuharuro

Abanyeshuri bo hirya no hino mu Rwanda babwiwe ko umuhanda ari umuyoboro ibavana aho biga, bajya aho bataha, ukabavana aho baba ubageza ku nshuti bityo ko atari umuharuro bakiniramo cyangwa uruganiriro.

Babibwiriwe mu biganiro Polisi iri guha inzego zitandukanye z’Abanyarwanda mu rwego rwo kubibutsa akamaro ko gukoresha neza umuhanda bityo bakagera iyo bajya amahoro.

Ni gahunda bise  ‘Gerayo Amahoro’ igamije gukumira impanuka zo mu muhanda.

Abayobozi ba Polisi baraye begereye abanyeshuri mu bice bitandukanye by’u Rwanda mu bigo bigaho babaganiriza ibyiza byo kudakoresha nabi umuhanda.

- Advertisement -

Muri rusange, haganirijwe abanyeshuri 101.
Mu mujyi wa Kigali, ubutumwa  bwa Gerayo Amahoro  bwatanzwe mu mashuri 20, mu Ntara y’Amajyepfo higishwa amashuri 26, mu Ntara y’Uburengerazuba higishwa ibigo 7, mu Ntara y’Amajyaruguru butangwa mu bigo 26  n’aho mu Ntara y’Uburasirazuba bwatanzwe mu bigo by’amashuri 22.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera bavuga ko abanyeshuri bagomba kumenyeshwa ibyiza byo kudakoresha umuhanda nabi kuko kuwukoresha nabi bijya bihitana bamwe.

CP Kabera ati: “Ubutumwa bw’umutekano wo mu muhanda bureba buri wese ariko by’umwihariko abakiri bato n’abanyeshur. Byagaragaye ko ari bo bakunze kwibasirwa n’impanuka zo mu muhanda.”

CP John Bosco Kabera asaba abantu kwitwararika kuko umuhanda ari uwa bose.

Avuga ko intego ari uko abakiri bato batozwa umuco wo gukoresha neza umuhanda bakirinda impanuka.

Yasabye abanyeshuri gukurikiza ubutumwa bahabwa muri gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ kandi n’abarimu babo bikaba uko.

Kabera avuga ko abarimu n’abanyeshuri bagomba guhora bazirikana ko iyo ugeze mu muhanda ahuriramo n’abandi  n’ibinyabiziga bityo ko buri wese akwiye kwirinda kurangarira mu muhanda no kuwukiniramo.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) utangaza ko impanuka zo mu muhanda ari zo ziza ku mwanya wa mbere mu ‘guhitana abana’ benshi ku isi.

Ikindi kandi ni uko impanuka zo muhanda kandi ziza ku mwanya wa munani mu guhitana abantu benshi ku isi hose.

Imibare ivuga ko abantu 1,350,000 buri mwaka bapfa  bazize impanuka mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa gatatu mu guhitana benshi.

Mu mpanuka zirenga 9,400 zabaruwe mu Rwanda mu mwaka ushize (2022)mu gihugu hose, zahitanye ubuzima bw’abantu barenga 700 zikomeretsa 4000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version