Umuhanzikazi Tina Turner Yatabarutse

Umunyamerikakazi wamamaye mu ndirimbo zo mu bwoko bwa rock’n roll witwa Tina Turner yaraye atabarutse nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe. Yapfuye afite imyaka 83 y’amavuko.

Uyu muhanzi yari amaze iminsi aba i Zurich mu Busuwisi, igihugu yari yaraguzemo ubwenegihugu.

Tina Turner yatangiye kuririmba mu myaka ya 1950.

Ni mu bihe bijya kuba bimwe n’iby’ibyamamare nka Bob Marley wavutse mu mwaka wa 1945 agapfa mu mwaka wa 1981 azize cancer.

- Advertisement -

Mu mezi make ashize, Tina Turner yabwiye The Guardian ko natabaruka, abantu bagomba kuzamwibuka nk’umwamikazi w’injyana ya rock’n roll.

Umva zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane za Tina:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version