Kuri uyu wa Gatatu tariki 09, Nyakanga, 2025 mu Rwanda hazakorwa ibizamini birangiza amasomo y’icyiciro rusange n’ibirangiza amashuri yisumbuye muri rusange. Imibare y’abana bazabikora igaragaza ko biyongereyeho 19,926 muri uyu mwaka ugereranyije n’uwabanje.
Abanyeshuri 255,498 ni bo bazitabira ibizamini bya Leta birangiza icyiciro rusange n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye, by’umwaka wa 2024/2025.
Iyo urebye uko banganaga mu mwaka wabanje( bari 235,572) ubona ko biyongereyeho abantu 19,926.
Minisiteri y’Uburezi binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yatangaje ko mu cyiciro rusange (Ordinary Level) hiyandikishije abakandida 149,134, barimo abakobwa 82,412 n’abahungu 66,722.
Mu cyiciro cya Kabiri cy’aya mashuri ari nacyo kirangiza amasomo y’amashuri yisumbuye hiyandikishije abakandida 106,364, barimo abakobwa 55,435 n’abahungu 50,929.
Abafite ubumuga bo mu cyiciro rusange ni abantu 459 naho mu cya kabiri ni abantu 323 kandi NESA ivuga ko abo bose bazahabwa ubufasha bwihariye kugira ngo bakore neza ikizamini.
Mu itangazo iki kigo cyasohoye, haranditswe ngo: “Ubu bufasha burimo impapuro z’ibizamini zanditswe mu nyuguti za Braille no mu nyuguti nini, ibikoresho byifashishwa n’abantu bafite ubumuga, abakandida bazafashwa kwandikirwa (scribes), ndetse n’igihe cy’inyongera mu gukora ibizamini.”
Ibizamini byose hamwe bizakorerwa mu bigo 880, bitangire kuri uyu wa Gatatu tariki 09, Nyakanga birangire tariki 18, uku kwezi.