Ubukangurambaga bw’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ku kwirinda ibyaha bitandukanye bwakomereje mu kigo nderabarezi cya Ruhango kitwa Collège Inderabarezi. Abahiga basobanuriwe uko ubuhezanguni butangira, ibiburanga n’uburyo bwo kubwirinda.
Gukora ubukangurambaga nka buriya ni imwe mu nshingano z’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda kubera ko busanganywe inshingano yo gukumira ibyaha.
Ku bufatanye na @RIB_Rw,uyu munsi (25/5/2025) muri Koleji Indangaburezi habereye ubukangurambaga bugamije gukumira ibyaha byibasira urubyiruko birimo gusambanya abana no kubashora mu biyobyabwenge.Abitabiriye iki gikorwa banaganirijwe ku cyaha cyo gucuruza abantu n'ubuhezanguni. pic.twitter.com/A2OCXGdJK0
— Ruhango District (@RuhangoDistrict) May 25, 2022
Mu kubikumira habamo no kubwira abantu ibyaha ibyo ari byo, amategeko abihana n’uburyo bwiza bwo kumenyesha ababishinzwe ko hari umugambi wo gukora ibyaha runaka uri gucurwa bityo ugakomwa mu nkokora.
Mu kigo nderabarezi cya Ruhango, abanyeshuri n’abarezi bo mu Ruhango babwiwe ko ari byiza kwirinda ibyaha birimo gusambanya abana, gukoresha ibiyobyabwenge no guhembera cyangwa kwishora mu buhezanguni no gucuruza abantu
Gucuruza abantu…
Icyaha cyo gucuruza abantu ni icyaha gishegesha uwagikorewe, abe ndetse n’igihugu cyamubyaye.
Perezida Kagame ubwo yakomozaga ku kibazo kimaze iminsi kivugwa mu Rwanda kijyanye n’ibya ba Nyampinga b’u Rwanda bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bamwe bakavuga ibisa no kubacuruza, yavuze ko ibyo ari ibintu byafashe indi ntera.
Perezida Kagame yavuze buriya bucuruzi bw’abantu bwafashe intera k’uburyo hari n’Abanyarwanda bavanwa mu gihugu bakajyanwa mu mahanga, bamwe bagahindurwa nk’abagore.
Ati “Ni ibintu byinshi bigenda byandikwa. Hari byinshi bimaze kugaragara ko biriho. Hari uburyo bubiri abantu bakwiriye kubirwanya, icya mbere hari amategeko. Uhohoterwa, akwiriye gutinyuka akareba aho abigeza kugira ngo atabarwe cyangwa amategeko agire uko amurenganura.”
Yavuze ko inzego zishinzwe ubutabera zikwiriye kubaka ubunyamwuga ku buryo abantu batajya batinya gutanga ibirego bumva ko uwo barega ariwe baregera.
Ubugenzacyaha bwo bwahisemo kwigisha urubyiruko kwirinda biriya byaha kuko ‘igiti kigororwa kikiri gito.’
Ubuhezanguni butangira gahoro gahoro..
Kugira ngo umuntu afate icyemezo cy’uko ibitekerezo bye, isura ye, igihugu cye, imyizerere ye…ari byo bikomeye kandi bigomba kuza imbere y’ibindi k’uburyo ashobora no kubipfira cyangwa akagirira nabi abatabona ibintu kimwe nawe, ntibipfa kwikora.
Ni ibintu bitangira gahoro gahoro, abantu bakuru bakabicengeza mu bana babo cyangwa abato kuri bo.
Iyo mikorere ifata igihe kandi igakorwa mu buryo butuma ucengezwamo amatwara yo guheza inguni atabona uburyo bwo gusesengura neza amakuru ahabwa n’abashaka ko aba nkabo.
Kubera ikoranabuhanga rikoresha imbuga nkoranyambaga, ntibikiri ngombwa cyane ko ucengeza amatwara abikora ari kumwe n’uwo ayacangezamo.
Ibitekerezo bikarishye byo gucengeza amatwara bigaragara ku mbuga nkoranyambaga z’ubwoko bwose kandi buri wese( harimo n’abana bataragira imyaka 14 y’amavuko) aba ashobora kuzigeraho.
Zimwe zikoresha inyandiko n’amafoto( WhatsApp, Twitter, Instagram, WeChat,…) izindi zigakoresha amajwi n’amashusho( YouTube…)
Mu rwego rwo kuburira ababyeyi n’abana ibibi byo gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, Ubugenzacyaha bwegera abanyeshuri bukababwira uko ariya matwara akarishye kandi agamije ikibi ategurwa n’uko agezwa ku bo agamije kuyobya bityo bakamenya uko babyirinda.