Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/5/2021 hari abari bavuze ko ari umunsi w’amavuko w’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera. Kuri Twitter yabashimiye ariko ababwira ko bibeshye ahubwo bakwihangana igihe cyazagera ibihe ari byiza akazababwira.
Yababwiye ko n’ubwo uriya munsi waba wabaye kubatumira ngo bishimane bitakunda kuko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID -19.
Yabwiye Taarifa ko abapolisi bagomba kuba intangarugero mu kubahiriza amabwiriza agenga kwirinda kiriya cyorezo.
Ati: ” Ndashima abari banyifurije ibyiza ku munsi wanjye w’amavuko n’ubwo atari wo ariko ni ngombwa ko niyo waba wabaye ku wundi wese aba agomba kwirinda guhura n’abandi benshi kuko bitemewe.”
CP Kabera avuga ko n’abandi Banyarwanda bagombye kumva ko kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda kwandura cyangwa kwanduzanya COVID-19 ari bo bigirira akamaro.
Kuri Twitter abamukurikirana yabasezeranyije ko igihe nikigera azabatumira bakishimana ariko ko bizaterwa n’uko icyorezo kizaba gihagaze.
Imibare yaraye itangajwe na RBC yerekanye ko abantu banduye kiriya cyorezo kuri uyu wa Gatandatu biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali.
Muri rusange ariko Akarere ka Karongi n’aka Gicumbi ari two turimo abanduye benshi.
‘Biteganyijwe’ ko tariki 30/5/2021 aribwo hari buterane inama y’Abaminisitiri iri bufatirwemo izindi ngamba kuri kiriya cyorezo