Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko atifuza ko abaturage bihutira gusubira mu byabo mu mujyi wa Goma, kubera ko impungenge ku ngaruka z’ikirunga cya Nyiragongo zitararangira.
Iki kirunga cyarutse ku wa 22 Gicurasi abaturage benshi barahunga, nyuma biza kugaragara ko hari ibyago ko gishobora kongera, bikaba byanabera munsi y’ubutaka bikagera mu kiyaga cya Kivu.
Byatumye ibice byinshi by’umujyi wa Goma bisabwa kwimuka, benshi bahungira mu Rwanda abandi bagana inzira ya Sake.
Tshisekedi kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko ibintu bitameze neza ku buryo abaturage basubira mu byabo batekanye. Ni nyuma y’inama yari amaze kugirana n’abaminisitiri bari bavuye i Goma.
Yagize ati “Nubwo haba hasigaye 1% by’impungenge, ntabwo nifuza ko bahita basubira i Goma. Ntabwo umuntu yamenya ibishobora kuba. Hariya hari ikiyaga kirimo imyuka myinshi. Ikiyaga kiramutse gihuye n’ariya mazuku, mwibaze ibyago bishobora kubaho.”
Abantu benshi ariko bakomeje gutaha.
Ku wa Gatanu ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko Abanye-Congo bari bagahungiye mu Rwanda bari 14 554, batangiye gufashwa gusubira iwabo, bakabanza gupimwa COVID-19.
Tshisekedi yatangaje ko ateganya kugirira uruzinduko i Goma hamwe n’umugore we, hagamijwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guhangana n’ingaruka z’iruka rya Nyiragongo, n’imitingito yarikurikiye ikangiza byinshi.