Abapolisi 160 Bamaze Imyaka Itatu Muri Sudani Y’Epfo Batashye Mu Rwanda

Abapolisi 160 bari bamaze hafi imyaka ine muri Sudani y’Epfo baraye bagarutse mu Rwanda. Bakiriwe na Assistant Commissioner of Police ( ACP) Yahaya Kamununga wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Iri tsinda ry’abapolisi 160 ryari riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Carlos Kabayiza rikaba ryari rigize umutwe wiswe RWAFPU-2.

RWAFPU-2 ni rimwe mu matsinda atatu y’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, bakaba baratangiye izi nshingano kuva mu mwaka wa  2017.

ACP Kamunuga yabashimiye uko bakoze inshingano muri kiriya gihugu ndetse bakaba barahagarariye neza u Rwanda.

- Advertisement -

Ati “Polisi y’u Rwanda irabashimira uko mwitwaye mugahagararira igihugu neza mu butumwa mwari murimo muri Sudani y’Epfo, tukaba tubahaye ikaze mu gihugu cyanyu.”

Ashima ko bariya bapolisi basize isura nziza n’umurage mwiza nk’Abanyarwanda muri kirya gihugu

Yabibukije ko no mu Rwanda hari akazi kenshi ko gukora kandi bagomba gukorana n’abandi kugira ngo baryubake.

CSP Kabayiza wari uyoboye iri tsinda ryasoje ubutumwa bw’amahoro nawe yishimiye ko abapolisi yari ayoboye bakoze neza akazi kabo .

Avuga ko bakoze akazi kabo neza barinda abo bari bashinzwe, babafasha kubaka ibikorwa remezo kandi ngo byose byagenze neza.

Umuyobozi w’iri tsinda ryagarutse yavuze ko bishimiye kuba bagarutse mu gihugu cyabo amahoro bakaba baniteguye gukora akazi nk’uko bisanzwe bafatanyije n’abagenzi babo.

Bacyururuka indege bahitaga basukura intoki bakoresheje umuti wica udukoko

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version