Misiri Iri Gushaka Amaboko Yo Kuzayifasha Intambara Na Ethiopia

Igisirikare cya Misiri kimaze iminsi mu biganiro n’abagaba b’ingabo za bimwe mu bihugu by’Afurika mu rwego rwo gushaka amaboko yo kuzahangana na Ethiopia umunsi intambara yarose.

Byemezwa n’umuhanga witwa Magdi Abdelhadi wo muri kiriya gihugu wabibwiye Yahoo!News.

Ikigo Egyptian Geographic Society cyashinzwe mu mwaka wa 1875 kibitse inyandiko zerekana ko kiriya gihugu gifite umugambi wa kera wo gukorana n’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Muri kiriya kigo habitseyo inyandiko yerekana uko umugambi wo kwigarurira Sudani na Ethiopia wari uteye ariko uza kutagerwaho mu ntambara yagabye kuri Ethiopia hagati y’umwaka wa 1874 n’uwa 1876 ariko iratsindwa.

- Kwmamaza -

Umugambi wa Misiri wo kongera kuba igihangange ntiwigeze uhagarara kuko nyuma yo gukorana n’ibindi bihugu by’Abarabu ngo byirukane Israel bikanga, yahisemo kubana neza nayo bituma iba inshuti ya Amerika kandi byayigize igihangange mu bya gisirikare cya mbere muri Afurika.

Icyo gihugu cya mbere muri Afurika kibona inkunga y’Amerika mu bya gisirikare mini kurusha ibindi.

Mu myaka mike ishize Misiri yatangiye kwiyegereza Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Yahisemo kwiyegereza ibihugu bituriye uruzi rwa Nili.

Yarangije gusinyana amasezerano na Uganda, Kenya, u Burundi, u Rwanda na Djibouti.

Iherutse kandi kwiyegereza Sudani ndetse yakoreye yo imyitozo ya gisirikare hakoreshejwe indege n’imitwe y’ingabo ‘zidasanzwe’ zayo.

Abasesengura umubano wayo na Ethiopia bavuga ko Misiri iri gushaka amaboko yaba aya gisirikare n’aya politiki azayifasha guhangana na Ethiopia mu ntambara igihe bizaba ngombwa.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version