Abapolisi Bari Kwigishwa Uko Barinda Abana Kwinjizwa Mu Gisirikare

Ni amasomo hari guherwa mu ishuri rikuru rya Polisi riri mu Karere ka Musanze (NPC).  Abapolisi b’u Rwanda bari guhugurwa uko abana barindwa kwinjizwa mu gisirikare no kujya mu bikorwa byo gukoresha intwaro.  Ni amahugurwa arimo guhabwa abapolisi b’u Rwanda 25 nabo bazahugura abandi, azamara iminsi itanu.

Aratangwa ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cyitiriwe General Romeo Dallaire kita ku bana, amahoro n’umutekano (The Dallaire Institute for Children, Peace and Security).

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro aya mahugurwa wayobowe n’umuyobozi  wa Polisi wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi, DIGP/AF Jeanne  Chantal Ujeneza, hari uhagarariye ambasaderi w’u  Budage mu Rwanda Renate Charlotte Lehner n’umuyobozi w’ishuri rya Polisi riri i Musanze (NPC), Commissioner of Police (CP) Christopher Bizimungu.

Ggufungura ku mugaragaro aya mahugurwa byayobowe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi, DIGP/AF Jeanne Chantal

Ubwo yafunguraga ku mugaragarao aya mahugurwa, DIGP/AF Ujeneza yibukije abitabiriye ariya mahugurwa ko mu bice bimwe na bimwe byo ku Isi hakigaragara abahohotera abana bakabashora mu bikorwa by’intambara, bakinjizwa mu gisirikare bagahabwa n’intwaro.

- Kwmamaza -

Kuri we, Polisi y’u Rwanda igomba guhaguruka ikarwanya ahakigaragara ibyo bikorwa bihabanye n’amahame n’amategeko y’Umuryango mpuzamahanga.

Ati: “ U Rwanda nk’umunyamurwango wa  Loni (UN) ndetse tukaba dufite abapolisi bajya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro tugomba kurwanya ibikorwa byo kwinjiza abana mu gisirikare ndetse no kubakoresha mu mitwe yitwaje intwaro. U Rwanda rubinyujije mu nzego zarwo harimo na Polisi y’u Rwanda rwiyemeje kubahiriza amahame yo kubaha uburenganzira bwa muntu turengera abasivili ahagaragara ihohotera n’amakimbirane.”

Yagaragaje  ko abana ari bo bakunze guhohoterwa iyo hari  amakimbirane n’intambara, iyi ikaba  impamvu u Rwanda rugomba guhugura abapolisi barwo  kugira ngo aho bazajya mu butumwa bwo kubungabunga  amahoro bazabashe kurengera abana.

Ati”  Mwebwe mugiye guhugurwa, mu minsi iri imbere muri mubazajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ahabaye intambara n’amakimbirane. Ni ngombwa ko mugira ubumenyi bw’ibanze mu gukemura ibibazo bijyanye n’ihohotera rikorerwa abana mu bihe by’intambara aho usanga bashorwa mu ntambara. Aya mahugurwa mugiye guhabwa  namwe muzayageze ku bandi kugira ngo tugire abapolisi bari hano mu gihugu babisobanukiwe ndetse n’abagiye mu butumwa mu mahanga nabo bagende babisobanukiwe.”

Ambasade y’u Budage mu Rwanda yari ihagarariwe na Renate Charlotte Lehner.

Mu ijambo rye yavuze ko abana bafite uburenganzira bungana bwo kubaho batekanye kandi barinzwe. Yavuze ko ku Isi hari abana  benshi badafite umutekane cyane cyane zishingiye kubera ubukene.

Yavuze ko hari aho abana  bari mu kigero cy’imyaka 9 binjizwa mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro.

Kuri we ngo si bishya, kuko mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi,  byabaye ndetse no mu 1994  mu gihe cya Jenoside  yakorewe Abatutsi mu Rwanda n;aho byaragaragaye.

Ariko ngo bigomba guhinduka.

Ati” Mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi banjizaga abana mu gisirikare ndetse bakanakoreshwa mu bikorwa by’intambara, no mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byarabaye. Ariko se itandukaniro rya kiriya gihe n’uyu munsi ni irihe? Uyu munsi dufite abapolisi n’abasirikare nkamwe muri hano murimo guhugurirwa ku kurwanya ibikorwa  byo kwinjiza abana mu gisirikare no mu makimbirane. Hano muzahakura ubumenyi bujyanye no kwambura abana intwaro no kubarinda  ku buryo bazumva batekanye kubera mwebwe.”

Yahishuriye abari bamuteze amatwi ko muri iki gihe imibare y’abana bashorwa mu bikorwa bya gisirikare no mu ntambara irushaho kwiyongera aho ubu bagera mu bihumbi 250 hirya no hino ku Isi.

Ambasade y’u Budage mu Rwanda yari ihagarariwe na Renate Charlotte Lehner.

Charlotte Lehner yavuze ko bamwe muri abo bana bari mu kigero cy’imyaka 9 bahohotererwa no mu ngo aho bakoreshwa imirimo ituma bataruhuka, hari n’aho bakoreshwa nk’intasi cyangwa abazamu.

Mu bihugu bimwe na bimwe abana bakoreshwa nk’ibikoresho by’intambara bakiturikirizaho ibisasu.

Renate Charlotte Lehne yasoje avuga ko yizeye umusaruro uzava mu mahugurwa arimo gutangwa ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Romeo Dallaile kigamije kwita ku bana, amahoro n’umutekano.

Yavuze  ko yizera cyane ubushobozi bw’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda  bahugurirwa kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ku mugabane w’Afurika n’ahandi.

Imibare yerekana ko ikibazo kifashe gute?

Imibare itangwa na Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bana, UNESCO, ritangaza ko igihugu cya mbere muri iki gihe gifite abana benshi bari mu ngabo cyangwa mu mitwe y’inyeshyamba ni Sudani y’Epfo.

Hakurikiraho Centrafrique ndetse na Yemen.

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo naho haracyari imwe mu mitwe y’inyeshyamba ikoresha abana mu bikorwa bya gisirikare.

Ahandi iki kibazo kiri ni muri Nigeria mu mitwe nka Boko Haram n’iyindi.

Imibare yatanzwe n’Ikigo kitwa The Borgen Project Company ivuga ko ku isi hose hari abana 300 000 bari mu mitwe yitwara gisirikare.

Sudani y’Epfo niyo irimo abana benshi bakoreshwa ibya gisirikare
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version