Umukozi Wa RIB Yafashwe Yakira Ruswa

Umugenzacyaha wo mu Karere ka Rusizi yaraye atawe muri yombi akurikiranyweho kwakira ruswa ya Frw 300 000. Umugabo wafashwe yari akuriye Ubugenzacyaha mu Karere akaba yitwa Jules.

Ku rubuga rwa Twitter rwa RIB handitse ko  yafashwe yakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000frw) kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.

RIB ishimira abatanze amakuru kugira ngo ashobore gufatwa, inibutsa ko itazihanganira uwo ariwe wese uzishora muri ruswa kuko ari icyaha kimunga igihugu.

Jules ukurikiranyweho kiriya cyaha afungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe dosiye ye irimo gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

- Advertisement -

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko KWAKA CYANGWA KWAKIRA INDONKE BIKOZWE N’UFATA IBYEMEZO BY’UBUTABERA CYANGWA UBISHYIRA MU BIKORWA gihanwa N’INGINGO YA 5 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo agihamijwe n’Inkiko ahabwa Igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.

RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa muri RUSWA. Ruswa si nziza nagato.

Ubuyobozi bwa RIB buharanira ko ruswa icika ariko no muri ruriya rwego irimo…

Imibare yatenzwe n’ikigo Transparency International Rwanda yerekana uko ruswa nto yari yifashe mu myaka ibiri ishize mu bigo n’inzego za Leta, yerekana ko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwari ku mwanya wa gatatu mu bigo byagaragayemo ruswa nto.

Ni mu bushakashatsi bita Bribe Index busohorwa buri mwaka.

Hari abakozi ba RIB bica nkana amategeko bashinzwe kubahiriza

Mu mwaka wa 2019, ruswa nto muri RIB yanganaga na 7.8% ariko iza kugabanuka mu mwaka wa 2020 uba 6%.

Imyanya ibiri ya mbere yari ifitwe na Polisi y’u Rwanda( muri 2019 yari ifite 9.07%, muri 2020 ifite 12%) n’Urwego rw’abikorera, private sector( muri 2019 rwari rufite 4.23%, muri 2020 rwagize 7%).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version