Inguzanyo Ya Miliyoni $120 Igiye Gutuma U Rwanda Ruhomba Akayabo

Guverinoma y’u Rwanda iri mu gihombo cya miliyoni nyinshi z’amadolari igomba kwishyura Export-Import Bank (EXIM Bank) of India, kubera inguzanyo ya miliyoni $120 yafashe. Bitewe n’imiterere y’iyi nguzanyo, gushyira mu bikorwa icyo yasabiwe byarananiranye, kandi kwishyura birakomeje.

Kugira ngo Abanyarwanda babashe kwihaza mu biribwa, Leta yihaye gahunda ko hagati y’umwaka wa 2011-2017 yagombaga gutunganya hegitari 100.000 z’ubuso buhingwa bwuhirwa, ubuhinzi ntibukomeze kugendera gusa ku bihe by’imvura.

Muri buriya buso, hegitari 65.000 zagombaga kuba zigizwe n’ibishanga, hegitari 35.000 zikagirwa n’ubuso bwo ku musozi, i gasozi.

Kimwe mu bisubizo byitabajwe harimo inguzanyo Guverinoma y’u Rwanda yasabye EXIM Bank of India ya miliyoni $120.05, ni ukuvuga miliyari 120 Frw ugendeye ku ivunjisha rya none. Amasezerano y’iyo nguzanyo yashyizweho umukono ku wa 26 Ukwakira 2013.

- Kwmamaza -

Muri rusange uriya mushinga wagombaga gutangira ku wa 15 Mutarama 2015 nyuma y’itangwa ry’igice cya mbere cy’inguzanyo, ugasozwa mu mezi 30 ni ukuvuga  bitarenze ku wa 15 Nyakanga 2017.

Habayeho idindira rikabije

Uriya mushinga wiswe Export Targeted Modern Irrigated Agricultural Project cyangwa ETI mu mpine, wagombaga gukorwa mu byiciro bitandukanye.

Birimo kubaka uburyo bugezweho bwo kuhira kuri hegitari 7000 mu mirenge ya Mahama, Mpanga na Nyamugari mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba; gushyiraho ikigo cy’icyitegererezo kizafasha mu masomo n’ubushakashatsi no kubaka uruganda ruzajya rutanga ingufu z’amashanyarazi zizifashishwa mu kuhira.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, y’umwaka wa 2019/2020, igaragaza ko mu gihe hagombaga kubakwa uburyo bwo kuhira mu mirenge itatu yo mu Karere ka Kirehe, urwego ayoboye rwagenzuye rusanga ntabyakozwe.

Bwana Obadiah Biraro, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Raporo igira iti “Nyamara kugeza mu Ukwakira 2020, umushinga wari utararangira. Ibikorwa remezo byo kuhira hegitari 877 zonyine, bingana na 12% bya hegitari 7000 zateganywaga nibyo gusa birimo kubakwa mu murenge wa Mpanga, ndetse $17.196.041,24, ni ukuvuga 14.32% by’inguzanyo yose ($120,050,000) amaze gutangwa.”

“Ibi bigaragaza ubukererwe bukomeye by’imyaka itatu n’amezi atatu mu gushyira umushinga mu bikorwa, kandi Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kwishyura iyi nguzanyo n’ubwo umushinga utararangira. Kugeza ku wa 31 Nyakanga 2020, EXIM Bank of India yari imaze kwishyurwa $8.645.478,30.”

Impamvu zikomeye zadindije umushinga

Icya mbere cyabaye imiterere y’inguzanyo, yateganyaga ko mu bikoresho 100% bizajya biba bikenewe mu mushinga, 75% bigomba kuvanwa mu Buhinde, 25% bikaba ari byo bishobora kuva ahandi hatari mu Buhinde.

Umugenzuzi yatangaje ko mu gukurikirana ibiganiro byabayeho hagati y’Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB nka nyiri umushinga n’abahawe amasezerano yo kuwubaka, basanze bigoye gushyirwa mu bikorwa.

Byanateganywaga ko buri masezerano azatangwa ajyanye n’uriya mushinga, azajya ahabwa amafaranga ari uko Guverinoma ibanje kwemeza EXIM Bank ko ibintu bikenewe bizasonerwa imisoro n’amahoro.

Umugenzuzi yakomeje ati “Nyamara byatwaye amezi 13 uhereye igihe inguzanyo yashyiriweho umukono ku wa 26 Ukwakira 2013 kugeza ku wa 24 Ugushyingo 2014, kugira ngo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yayasinye yemerere EXIM Bank ko ibikoresho bikenewe bizasonerwa imisoro n’amahoro.”

“Bityo, ibyo byatumye habaho gutinda gutangira gushyira umushinga mu bikorwa.”

Amananiza y’u Buhinde yabaye menshi

Mu Ukuboza 2015 Guverinoma y’u Buhinde yasohoye amabwiriza mashya agenga inguzanyo zahawe ibihugu by’amahanga, birimo n’u Rwanda. Yarimo ko Banki yatanze inguzanyo yemerewe gutumira ibigo byo mu Buhinde mu mishinga yashoyemo.

Exim Bank of India yahise itangira kuyubahiriza itagishije inama Guverinoma y’u Rwanda, ihindura ya masezerano yasinywe mu 2013.

By’umwihariko, muri uriya mushinga wa ETI, ibigo byo mu Buhinde nibyo byagombaga guhabwa umwihariko.

Byahise bikerereza ibijyanye no gutanga amasoko, ndetse amasezerano amwe yari yahawe ibigo muri uyu mushinga araseswa.

Hanabayemo ikibazo ku bazakurikirana umushinga

Ubundi itegeko ryo mu 2013 rigenga amasoko ya Leta mu Rwanda, riteganya ko impuguke yahawe akazi n’urwego rutanga isoko ngo irufashe mu gutegura no gushyira mu bikorwa isoko, cyangwa sosiyeti ifite ibiyihuza n’iyo impuguke, itemerewe kujya mu ipiganwa ryo kugemura ibintu, gukora imirimo cyangwa serivisi y’impuguke ijyanye n’iryo soko.

Mu masezerano y’inguzanyo byari byanditse neza ko  Guverinoma y’u Rwanda izatanga amasoko hagendewe ku mategeko abigenga.

Nyamara ku wa 11 Ukuboza 2013, amasezerano afite agaciro ka $8,400,000 yashyizweho umukono na MINAGRI n’ikigo WAPCOS Ltd, yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uriya mushinga, mu mikoranire ya hafi na MINAGRI/RAB.

Umugenzuzi yanzuye ko kiriya kigo cya Leta y’u Buhinde cyahawe amasezerano hadakurikijwe amategeko abigenga, ndetse ngo RAB ntiyagaragaje icukumbura ryakozwe ku bigo byo mu Buhinde mbere yo guha WAPCOS Ltd ririya soko.

Hejuru y’ibyo, ku wa 10 Nyakanga 2015, WAPCOS Ltd yasinye andi masezerano ya $2,620,000 ajyanye no kubaka ubushobozi mu bijyanye no kubyaza umusaruro uriya mushinga.

Igitangaje ni uko umugenzuzi yasanze mu mafaranga yose yari amaze gukoreshwa muri uriya mushinga kugeza mu  Ukwakira 2020, WAPCOS ltd yishyuwe 39% y’igiciro cyose cyari kimaze gukoreshwa mu mushinga.

Ni ukuvuga ko cyari kimaze guhabwa $6,697,600 muri $17,196,041.24 zari zimaze gukoreshwa, ubariyemo n’ibikorwa by’ubwubatsi.

 Nyamara ntacyo cyakoze!

Mu masezerano MINAGRI/RAB bari bagiranye na WAPCOS Ltd nk’ikigo cyahawe kugenzura umushinga, byateganywaga ko gutanga amasoko ajyanye n’ibikorwa bitandukanye by’uyu mushinga bizatwara iminsi 120, ihwanye n’amezi ane.

Nyamara byaragiye bifata iminsi hagati ya 164 na 590 uhereye igihe amatangazo amenyesha abakeneye guhatanira amasoko yatangiwe, kugeza igihe hasinyiwe amasezerano yo kubaka ibikorwa byo kuhira muri Mpanga, Mahama, na cya kigo cy’icyitegererezo.

Amasezerano yatanzwe na yo si ko yakozwe.

Nko kubaka i Mahama, ku wa 22 Ukwakira 2018 isoko ryahawe Jain Irrigation Systems Ltd kuri $18,273,788.69, ajyanye no kubaka igice cya mbere cy’umushinga wagombaga gukorwa mu mezi 18.

Ku wa 14 Mutarama 2019 kiriya kigo cyemerewe gukora igice cya kabiri cya kiriya gikorwa kuri $23,630,839.07.

Umugenzuzi yakomeje ati “Amasezerano yo kubaka igice cya mbere n’isoko ry’icya kabiri byahagaritswe mbere yo gutangira gushyirwa mu bikorwa, hashingiwe ku mabwiriza ya Exim Bank of India yo ku wa 27 Ukuboza 2019.”

Ibyo ngo byatewe n’uko Jain Irrigation Systems Ltd yari yarashyizwe mu cyiciro cy’abatishyura neza inguzanyo, Non-Performing Asset (NPA).

Ibyo byatumye habaho gushidikanya gukomeye ku buryo Exim Bank yagiye ikora isesengura ku bigo mbere yo kubishyira ku rutonde rwashyikirijwe Guverinoma y’u Rwanda.

Ku wa 8 Gicurasi 2017 kandi RAB yasinyanye na OM Metals- SPML amasezerano ya $16,584,644.77 yo kubaka uburyo bwo kuhira mu murenge wa Mpanga. Umushinga wagombaga kumara amezi 15, ugasozwa bitarenze ku wa 8 Kanama 2018.

Umushinga wa Mpanga uracyakorwa, iyi foto ni iyo ku wa 15 Ukwakira 2020

Nyamara kugeza mu Ukwakira 2020 ubwo igenzurwa ryakorwaga uriya mushinga wari utararangira, mu gihe amasezerano yari amaze kongererwa igihe inshuro eshanu.

Uretse ibikorwa byo muri iriya mirenge ibiri, no kubaka Ikigo cy’icyitegererezo cyagombaga kujya gitanga ubumenyi ku bijyanye no kuhira ndetse n’ubushakashatsi, nabyo byaradindiye.

Ku wa 17 Gicurasi 2017 RAB yasinyanye amasezerano na Technofab Engineering Ltd yo kubaka kiriya kigo mu mezi 12, guhera ku wa 1 Nzeri 2017 kugeza ku wa 30 Kanama 2018. Ni amasezerano yari afite agaciro ka $12.286.575.64.

Nyuma Technofab Engineering Ltd nayo yaje guha akazi Seyani Brothers & Co. ngo ishyire mu bikorwa uriya mushinga.

Nyamara kugeza mu Ukwakira 2020, ni ukuvuga nyuma y’imyaka itatu, wa mushinga wari utararangira.

Biraro yagize ati “Nagiriye urugendo kuri uriya mushinga mu Karere ka Kicukiro ku wa 15 Ukwakira 2020, nsanga uwari wahawe ariya masezerano (Seyani Brothers & Co.) yataye imirimo y’ubwubatsi ku wa 20 Ukuboza 2019, kubera ko Technofab Engineering Ltd yananiwe kwishyura imirimo y’uwo yahaye akazi.”

Abubakaga iki kigo baragitaye barigendera

Ku bijyanye n’umushinga w’ingufu na wo wagombaga gukorwa, byateganywaga ko uzatanga Megawatts 12 bitarenze ku wa 15 Nyakanga 2017.

Nyamara inyigo y’umushinga yabonetse muri Mata 2017, inagaragaza ko biomass bashakaga kwifashisha idashobora kuboneka, ko igishoboka ari ingufu z’izuba.

Mu gihe cy’igenzura mu Ukwakira 2020, imirimo yo kubaka ruriya ruganda yari itaratangira.

Uretse imirimo y’ubwubatsi, n’amasezerano yo kubaka ubushobozi harimo n’amahugurwa yahawe WAPCOS Ltd yagombaga ntibyakozwe, kandi byaragombaga kurangirira rimwe n’umushinga wose ku wa 15 Nyakanga 2017.

Igitangaje ni uko gahunda yarimo n’ingendo shuri mu Buhinde yemejwe muri Gashyantare 2020, bigera mu Ukwakira uwo mwaka nta mahugurwa na make arakorwa.

Nyamara ubugenzuzi bwagaragaje ko WAPCOS Ltd yari imaze kwishyurwa 60% by’amafaranga yagenewe icyo gikorwa, ni ukuvuga $1.179.000 muri $1,965,000 yateganyijwe.

 Ibihombo byinshi bitegereje Leta

Nko ku gace k’uriya mushinga kajyanye no kongerera ubumenyi abakozi ba Minagri na RAB mu bijyanye n’umushinga kimwe no kuhira, nta na kimwe cyakozwe kandi amafaranga byagenewe yose yarasohotse.

Umugenzuzi akomeza ati “Bityo Guverinoma izahura n’ikindi kiguzi cyo guhugura abakozi bazakoresha biriya bikorwa remezo, umunsi umushinga uzaba washyizwe mu bikorwa.”

Biraro yakomeje ati “Isesengura ryanjye ku masezerano yo kuhira muri Mpanga n’Ikigo cy’icyitegererezo rigaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda imaze gutanga agera ku $270.703,11 kubera gutinda gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe. MINECOFIN yo imaze kwishyura EXIM Bank $166.460.28.”

Uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda, agera muri miliyoni 270 Frw na miliyoni 166 Frw nk’uko bikurikirana.

Ubwo iriya nguzanyo yafatwaga, byateganywaga ko Guverinoma y’u Rwanda izishyura EXIM BANK amafaranga yiyemeje ku nyungu 0.50% ku mwaka.

Biteganywa ko u Rwanda ruzishyura ariya mafaranga mu gihe kitarenze imyaka 20, hakabanza imyaka itanu yo kutishyura izwi nka ‘moratorium period’.

Umugenzuzi yakomeje ati “Kubw’izo mpamvu, ntabwo hahazabaho ibigikorwa gihuye n’amafaranga yashowe, ndetse guverinoma izahura n’ikibazo cy’amafaranga yasesaguwe bijyanye n’ayo yiyemeje gushoramo.”

Uyu mushinga wo kuhira muri Mpanga mu Karere ka Kirehe ntaho uragera

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version