Abapolisi Barinda Umutekano Mu Kivu Bongererewe Ubumenyi

Abapolisi mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe gucunga umutekano mu mazi, baherutse kwibutswa ko akazi bakora gafitiye Abanyarwanda akamaro bityo ko bagomba gukomeza kwihugura kugira ngo bakore akazi kabo neza.

Abaherutse kurangiza amasomo yabo ni abantu 27. Bari mu ishami rya Polisi yitwa Marine Police Unit riyoborwa na Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye.

Barangije amahugurwa y’ibanze yaberaga mu kiyaga cya Kivu mu gihe cy’amezi abiri.

Yitabiriwe n’abapolisi batangiye akazi muri iri shami, bahawe ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano wo mu mazi, h ubumenyi bw’ibanze k’umutekano wo mu mazi, ubutabazi bw’ibanze,  kwirwanaho no gutabara uwarohamye mu mazi, ubumenyi bwo koga, gufunga no gufungura ubwato, imiterere n’imikorere ya moteri y’ubwato n’ibindi.

- Advertisement -

Kurangiza aya mahugurwa no gushima abayarangije byabereye mu Karere ka Rubavu, asozwa n’Umuyobozi w’ishami rya Marine ACP Elias Mwesigye.

Yarababwiye ati: “Aya mahugurwa y’ibanze yateguwe kugira ngo abapolisi bagire ubumenyi n’ubushobozi bwo  gukora neza inshingano zabo  buri munsi zijyanye no kubungabunga umutekano wo mu mazi  bityo bakabasha guhangana n’icyo ari cyo cyose gishobora kuwuhungabanya ndetse no kubasha  kurokora ubuzima.”

Umuyobozi w’ishami rya Marine ACP Elias Mwesigye.

ACP Mwesigye ashima ubwitange n’umurava byagaragajwe na bariya bapolisi mu gihe bamaze bigishwa kandi abasaba kutazatezuka kubishyira mu bikorwa kandi bagakomeza kurangwa n’ikinyabupfuta no guharanira gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu mazi ni rimwe mu yandi menshi uru rwego rw’umutekano rufite.

Rifite inshingano zitandukanye zirimo kubungabunga umutekano mu mazi mu Rwanda, gukangurira abaturage kwirinda ibyaha bikorerwa mu mazi binyujijwe mu bukangurambaga bugamije  gukumira ibyaha bikorerwa mu mazi n’impfu za hato na hato ziterwa ahanini n’ikoreshwa ry’amazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’uburangare.

Abaherutse kurangiza amasomo yabo ni abantu 27.

Impanuka zo mu mazi ziterwa ahanini n’uko abasare baba batateganyije ko bashobora gutungurwa ngo bambare imyenda ibabuza kwibira cyangwa ngo bitwaze amatoroshi abafasha kureba kure babe bashobora gukumira impanuka hakiri kare.

Ikindi gikunze kuba intandaro y’impanuka ni abantu bapakira ubwato ibicuruzwa birengeje ubushobozi bwabwo kandi rimwe na rimwe bikaba ari magendu.

Ikindi kibi ni uko bigoye gutabara umuntu warohomye.

Biragorana kubera ko ngo akenshi umuntu urohamye atarenza iminota itandatu atarapfa iyo adatabawe vuba cyane.

Kugira ngo izi mpanuka zirindwe abantu bagomba kujya babanza gutekereza ko bagiye kujya mu mazi, bakamenya uko baza kubyitwaramo haje umuhengeri uterwa n’umuyaga mwinshi.

Umusare agomba  kubanza kureba uko ikirere kimeze kugira ngo aze kubasha guhangana n’umuhengeri, akabanza kugenzura ko n’ubwato nta kibazo bufite.

Mu mazi manini nk’ay’Ikiyaga cya Kivu hahora abapolisi biteguye gutabara abarohamye ariko icy’ingenzi ni ugukumira impanuka.

Mu gihe ubonye hari ubwato bwarohamye ujye wihutira guhamagara Nomero ya Polisi: 0788311545.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version