Yacunze Polisi Ku Jisho Asimbukira Isanduku Elisabeth II Aruhukiyemo

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yaraye acunze ku jisho abapolisi bari barinze umugogo w’umwamikazi Elisabeth II asimbukira ku isanduku uruhukiyemo agira ngo ashikanuze igitambaro kiwutwikiriye.

Icyakora Abapolisi bahise bamucakira baramuzirika.

Abaturage amagana bari bari aho bategereje kwemererwa gukora ku isanduku ngo basezere ku mwamikazi wabo bakubiswe n’inkuba babonye ibyo uwo mugabo yakoze!

Umugabo wari uri ku murongo hamwe n’abandi baturage, yaciye kuri bagenzi be agera yiruka agira ngo akurure igitambaro gitwikiriye isanduku umwamikazi Elisabeth II aruhukiyemo, igitambaro bita ‘royal standard.’

- Advertisement -

Umugogo w’umwamikazi Elisabeth II wagejejwe muri Cathédralle iri i Westminster ku wa Gatatu Taliki 14, Nzeri, 2022 ukazatabarizwa ku wa Mbere Taliki 19, Nzeri, 2022.

Aho uruhukiye muri iki gihe niho hateganyirijwe abaturage n’abandi banyacyubahiro ku rwego rw’isi kugira ngo bazajye kuwusezeraho bwa nyuma .

Yashakaga gushikanuza igitambaro gitwikiriye isanduku iruhukiyemo umugogo w’umwamikazi Elisabeth II

Ibyo uriya mugabo yaraye akoze, byabaye hashize umwanya muto Umwami w’u Bwongereza Charles III n’umuryango we bavuye ku kiriyo cy’Umwamikazi Elisabeth II.

Abantu babonye uriya muntu akora biriya bamugaye cyane bavuga ko ibyo yakoze ari ugusuzugura Umwamikazi Elisabeth II.

Umwe witwa Holland yagize ati: “ Ni ibintu biteye ubwoba, byerekana agasuzuguro no kudashyira mu gaciro.”

Polisi ivuga ko uriya muntu yafashwe.

Polisi yahise umuta mu wa kajwiga

Hagati aho ariko, ubuyobozi bushinzwe gukurikirana uko ibyo gusezera ku mwamikazi bizagenda, buvuga ko abayobozi bo ku isi bazajya gusezera ku mwamikazi Elisabeth II batazajyana indege zabo mu rwego rwo kwirinda ho habura aho ziparikwa.

Basabwe kuzatega indege zisanzwe, hanyuma bagera yo bakajya muri bisi yateguwe izabageza aho igikorwa kizabera Taliki 19, Nzeri, 2022.

Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga muri Commonwealth nibyo byatangaje ko kiriya gikorwa kigomba gukorwa kuriya hirindwa umubyigano no kudashobora gucungira abayobozi umutekano mu buryo bworoshye.

Ibyo biro babyita Foreign, Commonwealth and  Development Office (FCDO).

Ikindi ni uko nta muntu wundi muntu utari umufasha w’Umukuru w’igihugu wemerewe kuzamuherekeza babarinda bazasigara.

Politico ivuga ko urwandiko rumenyesha Abakuru b’ibihugu iby’iriya myanzuro rwoherejwe mu bihugu byabo ku wa Gatandatu mu masaha y’umugoroba.

Ikindi ni uko ngo Umukuru w’igihugu utazashobora kwitabira uriya muhango afite uburenganzira bwo kureba uwo yohereza mu bandi bayobozi bakuru mu gihugu cye.

Umwami Charles III atakira ku meza abashyitsi bazaba bitabiriye uriya muhango.

Aba bashyitsi kandi bazashyira indabo ku isanduku irimo umugogo w’umwamikazi Elisabeth II kandi bandike mu gitabo cy’abashyitsi ubutumwa bwo kwihanganisha u Bwongereza, Commonwealth n’isi muri rusange.

Buri muyobozi kandi azaba afite iminota itatu yo gutanga ubutumwa mu magambo, ubwo butumwa bukazafatwa n’ibyuma by’abanyamakuru.

Umutekano w’abo bakuru b’ibihugu uzacungwa n’abantu u Bwongereza buzaba bwateguye.

Ambasaderi wungirije w’u Bwongereza mu Rwanda witwa Adam   Drury yabwiye Taarifa ko ubutumire bwahawe Abakuru b’ibihugu bisanzwe bifitanye umubano n’ u Bwongereza kandi ko buri wese yemerewe kuzazana n’umuntu umwe.

Ibyerekeye uko bazagera aho igikorwa kizabera n’uburyo ibindi bizakorwa, yirinze kugira icyo abidutangariza ho kubera ko ngo n’ababitangaje( Politico) bavuga ko ari amakuru babonye mu buryo butari bwateganyijwe, ibyo bita ‘leaked document.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version